Related Posts

Kirehe-Abakozi b’akarere ka Kirehe bahuguwe ku kubika impapuro bakorehsje ikoranabuhanga

2 April, at 09 : 07 AM Print

Kirehe-AbakoziAbakozi b’akarere ka Kirehe, tariki 29/03/2013 bahuguwe ku buryo bwo kubika kwakira no kohereza impapuro zitandukanye z’akazi bakoresheje ikoranabuhang (E-Filing).

Nkuko babitangaza ngo kubika impapuro zitandukanye bakoresheje ikoranabuhanga(E-Filing) ngo bizabafasha mu byo bakora byose kuko usanga bizaborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.

umunyamabanganshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe Zikama Eric avuga ko kubika impapuro zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga biri mu bizoroshya akazi k’akarere kuko ubundi wasangaga impapuro zibitse mu buryo butari ikoranabuhanga ugasanga bibangamye mu gihe umuntu agiye gushaka ibyo yaba akeneye byakozwe mu bihe bya kera.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa akomeza avuga ko kuba bari guhugura abakozi b’akarere ku kwakira no kubika impapuro mu buryo bukoreshejwe ikoranabuhanga bifitiye akamaro abakozi bose muri rusange, mu byo bize hakaba harimo no kuba wakoresha mudasobwa yawe wayisize mu biro wifashishije umuntu mukorana akaba yayifungura uri nk’ahandi mu biro harimo mudasobwa ugakuraho ibyo ushaka utiriwe uva aho uri, aribyo byitwa Team viewer, kwiga ikoranabuhanga bizafasha akarere kutabura impapuro zimwe na zimwe, kumenya abantu batinza akazi, bikaba binafasha gucunga neza ibijyanye n’ibyakoreshwaga nkuko Zikama Eric yakomeje abisobanura, akaba akomeza avuga ko amakuru akenewe mu karere azajya ahagerera igihe.

Mu byo bize harimo kumenya kubika impapuro mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuba wakoresha mudasobwa yawe utari mu biro ukoreramo ahubwo ukaba wakoresha mudasobwa y’aho uri, cyangwa mugenzi wawe uri mu biro aho ukorera akaba yafungura machine yawe ugakuraho ibyo ukeneye.

 

News ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers