Related Posts

Ruhango: Gukoresha “Document tracking management system” bizafasha gukemura ikibazo cy’impapuro

6 April, at 16 : 25 PM Print

Ruhango: Gukoresha “Document tracking management system” bizafasha gukemura ikibazo cy’impapuro

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango atangiza gahunda ya Document tracking management system

Uburyo bwa Document tracking management system ni gahunda yo ku rwego rw’igihugu ishyigikiwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere RDB.ikazafasha mugushyingura inyandiko hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ubu buryo bukaba bwaratangijwe mu karere ka Ruhango tariki ya 04/04/2013 ariko ngo intego ni uko buzanakomeza bukagera ku rwego rw’akagari.

Nsekarije Alloys ashinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Ruhango, avuga ko ubu buryo bwa Document tracking management system ari gahunda izajya yifashishwa mu kohererezanya amadosiye hagati y’abayobozi hifashishijwe ikoranabuhanga aho gukoresha impapuro nk’ibisanzwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko iyi gahunda iziye igihe ngo kuko igiye ku bafasha gukoresha neza igihe ngo kuko nta mukozi uzajya utindana dosiye.

Ruhango: Gukoresha “Document tracking management system” bizafasha gukemura ikibazo cy’impapuro

Aha abakozi bakarere berekwa uko bazajya bohererezanya amadosiye

Ikindi ngo ni uko ibibazo by’abaturage noneho bitazongera gupfukiranwa, kuko ngo dosiye izajya iba igaragara kuri buri mukozi w’akarere bityo ugomba kuyikurikirana abe azwi ndetse akaba atazashobora kuvuga ngo yari itaramugeraho nk’uko byajyaga biba urwitwazo hagikoreshwa impapuro.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ikindi Document tracking management system izafasha ngo n’I uburyo bwo kugabanya amafaranga yasohokaga ku mpapuro.

Ernest Uwimana ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira, kuri we ngo iyi gahunda ninziza kuko ngo izabafasha mu kugabanya ingendo bajyaga bakora bazanye izi raporo, ariko ngo agasanga hakenewe amahugurwa ahagije kugirango abakozi bose bashobore gukoresha ubu buryo.

 

English News , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers