Related Posts

Techno Serve igiye gufatanya na Guverinoma kwigisha ikoranabuhanga urubyiruko ibihumbi 10

6 April, at 16 : 30 PM Print

Techno Serve igiye gufatanya na Guverinoma kwigisha ikoranabuhanga urubyiruko ibihumbi 10

Umuryango TechnoServe watangije gahunda yiswe “Youth and ICT” uzafatanyamo na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu gusakaza amakuru hagamijwe kwigisha urubyiruko rusaga ibihumbi 10 kwiga ikoranabuhanga no kuribyaza imishinga ibyara inyungu.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ushinzwe urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda yavuze ko ikoranabuhanga ari imwe muri gahunda leta ishyize imbere cyane ngo zizafashe Abanyarwanda kwiteza imbere no kugera ku mahirwe menshi ari hirya no hino ku isi, ariko afunguriye buri wese ujijukiye gukoresha ikoranabuhanga.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Abanyarwanda mu byiciro byose bakwiye gukanguka bakarambura amaboko bakacyira amahirwe menshi ikoranabuhanga rizaniye buri wese ujijitse muri iki gihe kandi nanone iryo koranabuhanga rikamufasha kujijuka kurushaho.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko urubyiruko by’umwihariko ruhamagarirwa kwitabira kuba intyoza mu  gukoresha ikoranabuhanga kuko aribwo buryo bwo gukora no kubaho mu bihe biri imbere.

Bwana Ndavi Muia uyobora TechnoServe mu Rwanda, yatubwiye ko iyi gahunda iri mu mushinga bise STRYDE program, Strengthening Rural Youth Development through Entreprise uzibanda ku gusakaza ubumenyi na serivise z’ikoranabuhanga mu byaro kuko ngo mu mijyi ikoranabuhanga ryamaze kuhasesekara ku buryo buhagije.

Iyi gahunda ya “Youth and ICT” ngo izatangirira ku rubyiruko ibihumbi 3 na 500 rwo ku Turere 17 TechnoServe yari isanzwe ikoreramo, ariko ngo mu gihe cy’imyaka ibiri izasakazwe no mu gihugu hose. Abayobozi ba TechnoServe baremeza ko abazahabwa amahirwe yo kwiga ikoranabuhanga no kuribyaza imishinga yunguka ari abazaba bagaragajwe n’ubuyobozi bw’Uturere ko barikeneye kandi badafite ahandi baribona ku buryo bworoshye.

Marie Sebatigita ushinzwe iterambere ry’abakozi muri TechnoServe yemeza ko uyu muryango uzafatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kugena abazafatanya na STRYDE gusakaza ikoranabuhanga. Uyu muyobozi muri TechnoServe avuga ko bashaka kuzagera kuri benshi bashoboka mu rubyiruko rw’u Rwanda ruzagaragaza ko rufite inyota y’ikoranabuhanga.

technoServe ni umuryango utegamiye  kuri leta usanzwe ukorera mu Rwanda, aho wakoranaga cyane cyane n’amakoperative y’abahinzi b’ikawa n’inanasi aho ubafasha kunoza ibikorwa babyongerera umusaruro ndetse banabibyza inyungu nyinshi kurushaho. Washinzwe mu mwaka wa 1986, ngo ukaba ugena icyiciro uzateza imbere ku buryo bwihariye buri mwaka. Umwaka wa 2013 ngo uzaba cyane cyane uwo guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko.

News , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers