Related Posts

Burera: Ikoranabuhanga mu rubyiruko ribangamiwe n’amashanyarazi ataragera hose

15 May, at 09 : 13 AM Print

Uruyiruko rwo mu karere ka Burera rutangaza ko imbogamizi rufite irudindiza kugera ku iterambere ari iyo kutagira ibikorwa remezo bihagije ndetse no kuba badafite ibibuga bihagije byo kwidagadurira ho.

Uru rubyiruko ruvuga ko rukora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere birimo ubuhinzi n’ubworozi, kwibumbira mu makoperative ngo ariko kuba hari imirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Burera itaragera mo umuriro w’amashanyarazi bibabera imbogamizi; nk’uko Nsengimana Thomas, wungirije uhagarariye urubyiruko muri ako karere abihamya.

Agira ati “…nta buryo buhari busesuye ku ba-jeunes bwo kugera ku ikoranabuhanga cyane kuko hari imirenge myinshi idafite umuriro w’amashanyarazi bityo ikoranabuhanga tubasha kugera ho rikaba ari irigiciriritse kuko nta muriro uhagije turabona.”

Akomeza avuga ko kandi usibye no kuba nta n’ibibuga byo gukinira ho bafite bihagije, ngo nta n’ibigo byigisha imyuga urubyiruko akarere ka Burera gafite.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere bateganya ko muri gahunda y’igenamigambi ry’imyaka itanu iri imbere bihaye (DDP: District Development Plan) bazubaka ikigo cya “Agakiriro” aho urubyiruko ruzajya rwigira imyuga itandukanye.

Ku bijyanye n’amashanyarazi, ubwo buyobozi buvuga ko abanyaburera bamaze kugezwa ho amashanyarazi bagera kuri 7,9 ku ijana. Mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 hateganyijwe ko uwo mubare uziyongera ukagera kuri 12,1.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeza buvuga ko buzakomeza kugeza umuriro w’amashanyarazi mu mirenge yari ataragera mo ariko basaba abaturage gutura neza, mu midugudu kugira ngo abayifuza bose azabagere ho.

 

Equipment , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers