Related Posts

Gakenke: BDC zikeneye gutanga service nyinshi kugira ngo zigire icyo zinjiza

18 May, at 18 : 47 PM Print

Umuyobozi wa Rwanda Telecentre Network icunga BDC (Business Development Centre) mu Ntara y’Amajyaruguru , Barera Paul  asobanura ko BDC  zigomba gutanga servisi nyinshi kugira ngo zibashe gukora neza zigire n’icyo zinjiza.

BDC  yo mu Karere ka Gakenke ntiganwa n’abantu benshi,   rimwe na rimwe ushobora gusangamo umuntu umwe cyangwa babiri. Ngo bishobora kuba biterwa n’imiterere y’akarere ka Gakenke kagizwe n’imisozi miremire kumanuka imisozi uza mu Mujyi wa Gakenke ngo biragoranye; nk’uko Barera  abisobanura.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uretse gutanga servisi za internet no kwandika imishinga, bateganya gutangiza izindi servisi zo gutanga ibirego mu nkiko hakoreshejwe ikoranabuhanga, kumenyekanisha imisoro, gutanga ubujyanama mu bucuruzi n’imishinga  no gutanga zimwe muri servisi za banki.

Cyakora,  ngo  hakenewe ubufatanye hagati y’akarere na RDB ngo abaturage basobanukirwe n’imikorere ya BDC barusheho kuzigana kuko bigaragara ko badasobanukiwe icyo zikora neza.

Leta y’u Rwanda yegereje ikoranabuhanga abaturage bo mu bice by’ibyaro ishyiraho  BDC  hagamijwe kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga  kuko wasanga ari umwihariko w’abatuye imijyi ikomeye gusa.

Community , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers