Related Posts

Gakenke: Urubyiruko rurasabwa kwitabira ikoranabuhanga rugana BDC yatashywe

16 May, at 08 : 05 AM Print

Gakenke:  Urubyiruko rurasabwa  kwitabira ikoranabuhanga rugana BDC yatashywe

Hafunguwe BDC izafasha urubyiruko n’abantu bakuze kwiga mudasobwa no kumenya amakuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin arakangurira urubyiruko rwo mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke kugana BDC yafunguwe kugira ngo bige mudasobwa banamenye amakuru wo hirya no hino ku isi.
Ibi Ntakirutimana yabitangarije mu Murenge wa Rushashi kuri uyu wa kabiri tariki 14/05/2013 ubwo yafunguraga ku mugaragaro BDC muri uwo murenge anatangizwa ukwezi k’urubyiruko.
Uyu muyobozi yibukije urubyiruko ko isi yabaye umudugudu bikaba ari ngombwa kwitabira ikoranabuhanga kugira ngo babashe kugenda nayo. Aha, yasabye urwo rubyiruko kugana BDC bakiga mudasobwa kandi bagakurikira amakuru ku isi hose.
BDC izafasha urubyiruko kwirinda kwishora mu businzi kuko urubyiruko rubonye icyo ruhugiraho aho kujya mu kabari kunywa inzoga; nk’uko Ntakirutimana Zephyrin akomeza abitangaza.
Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruvuga ko rugize amahirwe yo kubona aho rwihugurira gukoresha mudasobwa, mu gihe ngo utayikoresha urayibagirwa.
Iyamuremye Dieudonne agira ati: “Iyi BDC izamfasha kwihugura kuko nize Gestion Informatique nko muri iki gihe umuntu atarabona akazi yaza akaba arimo kwihugura, umaze igihe kinini uteri ku masomo hari ibintu byinshi utakaza. Iyi BDC iradufasha kuzakomeza gutyaza ubwenge…”
Ikindi, urubyiruko rurashishikarizwa kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge bibatera kwishora mu ngeso mbi z’ uburaya n’ubwomanzi bakangiza ubuzima bwabo bw’ejo hazaza. Banashikarijwe kandi kwibumbira mu makoperative bagakorera hamwe kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Murenge wa Rushashi asanga uku kwezi k’urubyiruko kuzasiga bakoze ibikorwa bitandukanye mu murenge wabo. Ati: “… uku kwezi kwaje twari tugukeneye, twumvise ko ari igihe tugiye guhaguruka tuakagira uburyo twanyeganyeza umurenge atari ukuwunyeganyeza tuwusenya ahubwo ari uburyo bwo kuwubaka.”
Biteganyijwe ko mu kwezi kwahariwe urubyiruko kuzarangira muri buri kagali hashyizweho ishyirahamwe ry’urubyiruko.
Bazakangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, icyorezo cya Sida no kuringaniza urubyaro.Muri uku kwezi ngo bazaremera urubyiruko bagenzi babo babagurira amatungo

Community , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers