Related Posts

Gicumbi : Intore z’abakangurambaga b’imibereho myiza zahawe telefone na radiyo

30 May, at 09 : 26 AM Print

01

Abahawe radiyo barimo kwerekwa uko zikoreshwa

Intore z’abakangurambaga b’imibereho myiza zibumbiye mu mutwe w’INTISUKIRWA zahawe telefone na radiyo, izahawe ibyo bikoresho ni  izo mu mirenge ya Miyove, Byumba, Manyagiro, Kageyo, Giti na Rwamiko mu karere ka Gicumbi.

Iyi nkunga yatanzwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) bakaba bari barayemerewe ubwo bari mu ngando mu kwezi kwa kane umwaka ushize wa 2012 i Nkumba mu karere ka Musanze.

Intore z’INTISUKIRWA zigizwe n’ abasigajwe inyuma n’amateka bari basanzwe ari abayobozi  mu nzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima,  hakaba hatanzwe ibikoresho ku ntore 11 buri muntu ahabwa telephone igendanwa na radiyo.

Ndayambaje Alias ni umwe mu ntore z’intisukirwa  wo mu murenge wa Manyagiro akaba atangaza ko telefone ayikunda cyane ikaba igiye ku mufasha kuganira n’abantu bategeranye.

Ati “ iyi radiyo nayo igiye kumfasha kuzajya numva amakuru yo hanze by’umwihari ko nkumva radiyo Ishingiro ivugira mu karere ka Gicumbi ndetse akaba niyemeje kuzajya ngeza amakuru numvise kuri bagenzi banjye badasanzwe bafite radiyo”.

Mukazitonti  Domitille we asanga radiyo ahawe igiye kumufasha kumenya ibyo umukuru w’igihugu yavuze no kumenya amakuru n’ibiganiro ndetse bakarushaho no kumenya ibyo izindi ntore zikora nibyo zigeraho bityo nabo bakongeramo imbaraga mu byo bakora.

Mwanafunzi Deogratias, Ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gicumbi akaba yasabye izi ntore ku rushaho  guteza imbere imiryango yabo bitabira bajyana abana babo mu mashuri ndetse bagira isuku kugirango babe intangarugero.

01

Batashye bishimye

 Ati “ndetse muzakomeza kudufasha no mu zindi gahunda zirimo korozanya ndetse ndabasa kutangiza ibyo mumaze kugeraho, na telefone muhawe muzazikoresha icyo zigomba gukora”.

Uwamahoro Eugenie, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’intore mu karere ka Gicumbi akaba yarasabye ko ibyo babwiwe mu itorero babibwira bagenzi babo, bakitabira gukora ndetse bakarangwa n’indangagaciro ziranga intore barushaho kuba abakangurambaga b’imibereho myiza.

Igikorwa cyo gutanga telefone zigendanwa si mu karere ka Gicumbi zitanzwe gusa ku bakangurambaga b’imibereho myiza ahubwo zagiye zitangwa n’ahandi mu gihugu.

Community Kinyarwanda , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers