Related Posts

Kayonza: Urubyiruko rusanga interineti yagira akamaro kanini ikoreshejwe mu buryo bukwiye

9 May, at 09 : 06 AM Print

Kayonza: Urubyiruko rusanga interineti yagira akamaro kanini ikoreshejwe mu buryo bukwiyeBamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza barasaba bagenzi babo kujya bakoresha interineti neza kuko yagira akamaro kanini ikoreshejwe uko bikwiye. Hari abakoresha interineti basebanya, abandi bakayikoresha bashaka kureba amashusho y’urukozasoni gusa, aho kuyishakaho ibyateza imbere akazi k’umuntu ka buri munsi nk’uko bivugwa na Murenzi Saad.

Agira ati “Interineti yagufasha ibintu byinshi ariko ikibazo ni uko nk’abantu b’urubyiruko tuyikoresha twishimisha gusa. Ariko nk’abantu bafite za business za bo, abarimu, abanyeshuri bayikoresheje neza yabafasha byinshi”

Yongeraho ko interineti ishobora gukurura inzangano mu bantu igihe yakoreshejwe nabi. By’umwihariko ngo hari nk’abantu bakoresha imbuga nkoranya mbaga nka Facebook bagamije gutukana no gusebanya, hagakwirakwizwa inkuru n’amafoto bigaragaza umuntu nabi.

Nk’urugero ngo hari amafoto y’urukozasoni abantu bafata bagashyiraho isura y’umuntu runaka bakoresheje mudasobwa, barangiza bakayakwirakwiza bagamije kumwandarika no kumuharabika nk’uko Murenzi akomeza abivuga.

Hari n’abavuga ko hari abakozi bica akazi kubera kurangarira kuri interineti, bigatuma batuzuza inshingano za bo kubera kurangarira cyane ku bitangazamakuru byo kuri interineti no ku mbuga nkoranyambaga.

Uwitwa Pascal Ndahayo twavuganye abisobanura agira ati “Abakozi b’iki gihe ujya kumusaba serivisi ukabona arahuze cyane kuri mudasobwa ye, ukagira ngo ni akazi ari gukora ntanakwiteho. Nyamara kenshi iyo urebye usanga bisomera amakuru kuri interineti banaganira n’amashuti ya bo kuri chat”

Yongeraho ko ibyo bidindiza iterambere kuko usanga umuturage ategereza amasaha menshi kugira ngo ahabwe serivisi yifuzaga.

Ikibazo cy’ikoreshwa rya interineti mu buryo butanoze cyagiye kivugwa mu bigo bitandukanye bitanga serivisi. Kuri ubu hasigaye hanakorwa ubujura bwinshi n’ubundi buriganya hifashishijwe interineti, ku buryo biteza umutekano muke nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda no mu bindi bihugu aho ubujura n’uburiganya nk’ubwo byagiye bikorerwa.

Urubyiruko rw’i Kayonza ruvuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kujya zihugura abantu mu byiciro binyuranye uburyo bwiza bwo gukoresha interineti, ku buryo itabangamira n’itangwa rya serivisi aho zikenewe.

Hari n’abavuga ko bibaye byiza hari zimwe mu mbuga za interineti zazakumirwa mu Rwanda kuko zangiza urubyiruko mu mitwe. Izo benshi bahurizaho ni imbuga zigaragaraho amashusho y’urukozasoni.

 

 

Internet , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers