Related Posts

KIREHE- Abakomoka mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bahawe Radiyo na Telefone

12 May, at 06 : 01 AM Print

KIREHE- Abakomoka mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bahawe Radiyo na TelefoneKuri uyu wa 09/05/2013 mu karere ka Kirehe hatanzwe amaradiyo na Telefone ku ntore z’intisukirwa mu iterambere zigera kuri 60, zikaba ari izo bemerewe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ubwo basozaga itorero.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabemereye Radio na Telefoni mu rwego rwo kubaha ibikoresho bibafasha kumenya no kumenyesha amakuru atandukanye mu rwego rwo kubaka igihuigu cy’u Rwanda nkuko umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Kirehe Tihabyona Jean de Dieu yabibasobanuriye,yakomeje ababwira ko Leta y’Urwanda ishyigikiye ko abana bayo bamenya amakuru ku bibakorerwa bituma biteza imbere mu byo bakora byose bya buri munsi, akaba yasabye abahawe izi telephone kuzajya bagerageza gutanga inkuru zitandukanye ku bijyanye n’umutekano aho mu midugudu yabo, akaba yabibukije ko telephone bahamagara mu gihe bahuye n’ibibazo ari 3741 aho yabasabye cyane cyane kuba bamenyesha baramutse bahuye n’ibibazo bijyanye n’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi kuko ruri mu bishobora guhungabanya umutekano mu mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Kirehe.

Bamwe mu bahawe Radio na Telefone bavuga ko bakiriye neza igikorwa cyo kuzihabwa kuko bamwe muri bo wasangaga nta Telefone bari bafite abandi ugasanga nta Radio, hamwe na hamwe wasangaga nta na kimwe bari bafite muri byose, Shukurani Grace ni umwe mu bafashe ibi bikoresho avuga ko bimufashije kuko azajya yumva Radio akamenya ibibera mu Rwanda no hanze yarwo kuko mbere ntayo yumvaga.

Ndayizeye Alexis atuye mu murenge wa Gahara ho mu karere ka Kirehe avuga ko yari asanzwe afite telephone ariko ko nta Radiyo yari afite akaba avuga ko umugore agiye kuyiha  umugore bajye bavugana kuko mu rugo niwe wagiraga telefoni wenyine.

Izi Radiyo na Telefone zahawe abantu 60 mu karere ka Kirehe bakaba ari abakomoka mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bakaba bazihawe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, akarere nako kabasabye kuzazikoresha neza bakirinda kuba bazigurisha kuko gahunda yazo ari ukubafasha gukurikirana ibikorwa byose mu rwego rwo gushaka nabo uburyo bakomeza kwiteza imbere.

 

 

Community , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers