Related Posts

Nyabihu: Urubyiruko rurashishikarizwa kwitabira ikoranabuhanga

29 May, at 08 : 29 AM Print

Nyabihu: Urubyiruko rurashishikarizwa kwitabira ikoranabuhanga

Bamwe mu baturage basanga ikoranabuhanga rifite akamaro kanini katuma bagera ku iterambere byihuse. Ibi tukaba twarabitangarijwe na Donatille ndetse na Ndayambaje Jean Luc, bamwe mu baturage bigiraga mudasobwa n’ikoranabuhanga riyishingiyeho muri ICT Bus mu karere ka Nyabihu.
Donatille avuga ko ubusanzwe yakoraga akazi k’ubucuruzi, ariko nyuma yo kwiga mudasobwa, avuga ko yasanze hari byinshi yamufasha kugira ngo akazi ke kagende neza. Muri byo harimo kubika inyandiko ze zo mu bucuruzi,kuyifashisha mu kubara n’ibindi.
Jean Luc,nk’umusore akaba yaradutangarije ko ari ubwa mbere yari yize ibijyanye n’ikoranabuhanga,gusa akaba asanga bifasha cyane mu kubona amakuru atandukanye yafasha umuntu gukora ibyo akeneye. Yongeraho ko ikoranabuhanga ari ingirakamaro cyane akurikije uko iterambere ry’isi ryihuta.

Harakorwa byinshi birimo no kwigisha mudasobwa n’ibijyanye nayo urubyiruko mu rwego rwo kurumenyereza kwitabira no gukoresha ikoranabuhanga
Bitewe n’uko ikoranabuhanga n’iterambere bidasigana, urubyiruko rw’akarere ka Nyabihu,nk’ejo hazaza h’u Rwanda,rurashishikarizwa kwitabira ikoranabuhanga kuko ari inkingi ikomeye izarufasha kugera ku iterambere no kugira agaciro ku isoko ry’umurimo.
Ibi bikaba bitangazwa na Murwanashyaka Bosco,uhagarariye urubyiruko mu karere ka Nyabihu. Avuga ko muri aka karere,harimo gukorwa byinshi mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga no korohereza urubyiruko kwimenyereza mudasobwa n’ibindi bijyanye nayo.
Uretse Business Development Centers zari zisanzwe ziriho,muri aka karere hakaba harashyizweho n’ahandi hazajya hafasha abaturage cyane urubyiruko,kwitabira ikoranabuhanga. Hakaba ari mu murenge wa Jomba ndetse n’uwa Bigogwe.
Uretse aho handi hubatswe,mu murenge wa Karago hakaba hari ikigo cy’urubyiruko nacyo cyashyizwemo ibikoresho by’ikoranabuhanga,bifasha urubyiruko kwihugura,kwiga no kwimenyereza ikoranabuhanga mu buzima bwabo,kuko iyo riherekejwe n’ubumenyi baba bafite rirushaho kubaha agaciro ki isoko ry’umurimo.

Community , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers