Related Posts

Ruindo: Ikoranabuhanga ni imbarutso y’amajyambere.

22 May, at 08 : 01 AM Print

01

Akarere ka Rulindo kiyemeje guteza ikoranabuhanga imbere mu baturage bose bagatuye. Ni muri urwo rwego mu mpera z’icyumweru gishize muri aka karere hasojwe amahugurwa ku ikoranabuhanga, amahugurwa yari yateguriwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

nkuko bitangazwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rulindo , Madamu NIWEMWIZA Emilienne ,ngo ikoranabuhanga ni imbarutso y’amajyambere mu ngeri zitandukanye kugirango itumanaho rigere kuri bose.

Muri aya mahugurwa ,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,yavuze ko bayateguye mu rwego rwo gufasha abayobozi b’imirenge mu kazi kabo

Yagize ati ” aya mahugurwa yateguriwe abayobozi b’imirenge, kugira ngo hagendeye ku ikoranabuhanga, babashe gukora akazi kabo neza kandi batavunitse. Nko kubijyanye na Programme ya e -filling bahuguweho, izabafasha gukora akazi kabo, badakoresheje impapuro aho  bazajya bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.”

yaboneyeho  gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Rulindo ,gushyira imbaraga mu bijyanye n’ikorana buhanga, kugirango abaturage bayobora nabo, babashishikarize kurikoresha.

Abayobozi b’imirenge uko ari 17 igize aka karere, bakaba batangaza ko bashimishijwe n’iki gikorwa cyo kubahugura mu bijyanye n’ikoranabuhanga, aho bahuguwe ku   maprogaramme atandukanye, arimo Micro soft  office, Social Media, E-filing n’izindi.

Bimwe mu byo bizabafasha kandi,abanyamabanga nshingwabikorwa  b’imirenge bavuga , bizabafasha cyane cyane mu  gutunganya akazi kabo neza,no kubasha gutanga serivise nziza kandi inoze mu gihe kihuse.

Ikindi ngo ni uko wasangaga bamwe muri bo batunze mudasobwa, ariko batazi kuzikoresha,ibi ngo bikaba bibahaye icyizere cy’uko bagiye gukora akazi kabo neza.

Umuyobozi w’umurenge wa Mbogo,Dusengimana Augustin, Yagize ati “aya mahugurwa azadufasha mu kazi kacu ka buri munsi,kuko ubu twamenye neza gukoresha mudasobwa.ikindi ni uko tutazongera gukoresha impapuro nyinshi ,ahubwo ubu nitwe n’ikoranabuhanga gusa.ubu tugiye gushyira mu bikorwa amasomo twahawe”

Iyi programme ya E-filing aribyo bivuga kujyana no kwakira inyandiko hakoreshejwe ikoranabuhanga ,ngo ikazatuma impapuro zakoreshwaga ari nyinshi, zizagabanuka ku buryo bugaragara.

Aya mahugurwa kandi ngo akaba atarangiriye ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gusa , kuko azakomereza no ku bayobozi bose harimo n’ab’utugari.

News , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers