Related Posts

WAWA: Amasosiyete y’ikoranabuhanga yemeye kuhubaka icyumba mpahabwenge

17 May, at 11 : 58 AM Print

Mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi ku ikoranabuhanga mu kigo ngororamuco cya WAWA kiri mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro, amasosiyete akora ibirebana n’ikoranabuhanga yemereye icyo kigo kucyubakira icyumba mpahabwenge kizafasha urubyiruko ruharererwa mukongera ubumenyi, no kubona itumanaho.

Amasosiyete yijeje kwihutisha iyubakwa ry’icyo cyumba ni MTN, LG na NewArtel. Ku ikubitiro, MTN na NewArtel zijeje ko mugihe cya vuba bazahageza imirongo y’itumanaho (connexion cyangwa reseau) kugira ngo itunamaho n’ikoranabuhanga byorohe.

Abigisha ikoranabuhanga nabo baryigiye I WAWA

Abigisha ikoranabuhanga nabo baryigiye I WAWA

 

Uretse kuhageza iyo mirongo, ayo masosiyete yanemeye ubufatanye mukubona ibikoresho, ndetse no gukwirakwiza iyo miyoboro mumazu agize icyo kigo. Umuhuzabikorwa w’icyo kigo Niyongabo Nicolas avuga ko kubona uburyo bw’itumanaho n’ikoranabuha bizatuma urubyiruko barera rubasha kwiga neza ndetse rukanabona igisubizo kukibazo cy’itumanaho kumiryango yabo.

Gusa imbogamizi igihari kugira ngo imirimo yo kubaka icyo cyumba mpahabwenge itangire ni ukutagira umuriro w’amashanyarazi, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro akaba avuga ko bagiye gusaba ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashanyarazi kikihutisha gahunda yo kuhageza umuriro.

Kuri ubu, ubuyobozi bw’icyo kigo bushimishwa n’uko abarimu bigisha urwo rubyiruko kubirebana n’ikoranabuhanga ari bamwe mubahahuguriwe kubufatanye n’umushinga DOT icyo kigo kigitangira bavanywe mubikorwa bibi bitandukanye ariko ubu bakaba ari intangarugero, bityo ikizere cy’uko barumuna babo nabo bazahavana impamba nziza mubuzima bwabo kikaba ari cyose.

Buri munyeshuri wiga kuri icyo kigo akaba aharangiza anahigiye ikoranabuhanga , bityo amasosiyete akora ibirebana n’ikoranabuhanga n’itumanaho akaba yaranabizeje ko abazitwara neza bazajya bafashwa kubona akazi muri ibyo bigo.

 

 

Equipment

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers