Related Posts

Burera: Ikoranabuhanga rya GPS ryatumye batagitera intambwe babara intera y’ahantu

27 July, at 19 : 43 PM Print

Burera Ikoranabuhanga rya GPS ryatumye batagitera intambwe babara intera y’ahantu

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ikoranabuhanga rya GPS (Global Positioning System) ribafasha mu bintu bitandukanye birimo ubuhinzi ndetse no mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Ubuyobozi buvuga ko mu karere ka Burera hari utwuma 21 dukoresha GPS. Muri buri murenge, mu mirenge 17 igize ako karere, hari akuma kamwe ndetse no ku biro by’akarere hakaba utundi twuma tune dukoreshwa muri serivisi zitandukanye zirimo iy’ibikorwa remezo.

Mu bijyanye n’ubuhinzi, ngo buri mugoronome wo ku murenge aba afite GPS. Iyo GPS niyo imufasha kubara ubuso bw’imirima igomba guhingwa ho. Imuha ingero z’uburebure cyangwa ubugari bw’imirima runaka bityo akamenya ubuso bw’iyo mirima bimworoheye.

Ikindi ngo ni uko mbere, gupima ubuso bw’imirima yo guhinga, babikoraga bifashishije intambwe z’umuntu cyangwa bakarebesha ijisho bakagenekereza. Ariko ngo GPS ifite ubushobozi bwo kubikora bitabagoye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busobanura ko abagoronome bo mu mirenge bahawe amahugurwa yo gukoresha utwuma twa GPS, aho bazi kubara ndetse no gukusanya ibitangwa (datas) n’utwo twuma.

Ngo usibye kuba GPS ikoreshwa mu bijyanye n’ubuhinzi ngo inakoreshwa mu bijyanye n’imibereho myiza y’amaturage.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga abajyanama b’ubuzima bahuguwe ku gukoresha GPS kuburyo byafashije kumenya ahakwiye kongerwa ibigonderabuzima.

Akomeza avuga ko hakurukijijwe ingero abajyanama b’ubuzima batanze bifashishije utwuma dukoresha GPS, byatumye hakorwa ikarita igaragaraza ibigonderabuzima n’amavuriro mato (poste se santés) biri mu karere ka Burera n’aho biri ndetse n’aho bitaragezwa kandi bihakenewe.

Ibyo bituma n’abafatanyabikorwa  bashaka kubaka amavuriro mu karere ka Burera bareba kuri iyo karita bakamenya aho ayo mavuriro akenewe; nk’uko Uwambajemariya abisobanura.

Ikoranabuhanga rya GPS rikoreshwa mu bintu bitandukanye ku isi. Nubwo ariko GPS kuri ubu ikoreshwa n’abasivili ngo mbere igitangira kubaho yakoreshwaga n’abasilikare gusa, ibafasha mu bintu bitandukanye cyane cyane mu gihe cy’urugamba.

Ubusanzwe GPS ni ibyogajuru biri mu kirere. Utwuma abantu bakoresha, natwo twitwa GPS, akamaro katwo ni ukwakira ubutumwa, butangwa n’ibyo byogajuru, biba byakuye mu gace runaka kari ku isi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko akuma kamwe ka GPS, mutwo bafite, bakaguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

Equipment featured Kinyarwanda , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers