Related Posts

Gatsibo: Abakozi b’Akarere barasabwa kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga

12 July, at 09 : 34 AM Print

Gatsibo

Abakozi b’Akarere ka Gatsibo mu nzego zitandukanye barashishikarizwa kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga ngo kuko aribwo buryo bwiza kandi bwihuse bwo guhura, gusangira no guhanahana amakuru.

Ibi aba bakozi babisabwe n’umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho Niyishobora Fidele, aho ngo hazajya hifashishwa zimwe muri izo mbuga nkoranyambaga zikoreshwa hifashishijwe imirongo ya interineti nka Facebook, Twitter, Flikyr na Youtube.

Izi mbuga kandi ngo zizabafasha cyane kuko ari uburyo bwiza buteza imbere gahunda zitandukanye nkuko bitangazwa na Niyishobora Fidele, ati:”Ibi bizadufasha gukorera mu mucyo, imiyoborere myiza, guha ijambo buri wese ndetse no guhanahana amakuru ku buryo bwihuse ntawe utakaje umwanya mu kazi ke”.

Niyishobora akomeza avuga ko izi mbuga nkoranyambaga zifite akamaro kanini ngo kuko ari uburyo bwiza bwo kumenyekana, kumenyekanisha ibyo ukora no kumenya ibyo abandi bakora, gusa ngo iyo zikoreshejwe nabi zishobora gukurura akaga kuko zitagenewe gusebanya cyangwa gukwirakwiza ibihuha.

Mu rwego rwo kugira ngo ikoreshwa ry’izi mbuga ritagira akazi ryangiza nkuko byagiye bigaragara mu mirimo imwe n’imwe aho umuntu atinda guhabwa serivisi kuberako uyimuha y’ibereye ku rubuga rumuhuza n’abandi, abakozi barasabwa kugira gahunda kandi bakamenya kugenga igihe cyabo.

 

Internet Kinyarwanda , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers