Related Posts

Musenyi : Abaturage barishimira ko basigaye bareba televiziyo nyuma y’imyaka myinshi bayifuza

18 July, at 08 : 26 AM Print

Abaturage barishimiraUmunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi Murwanashyaka Oscar afungura televiziyo kugirango abaturage bakurikirane ibiganiro

Abaturage  benshi biganjemo urubyiruko ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera  bishimiye ko basigaye bareba Televiziyo nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze bayifuza ariko ntibabibone.

Aba baturage bavuga ko ubu basigaye bareba amakuru, n’ibiganiro bitandukanye bigaragaza uko abanyarwanda biteza imbere haba mu bijyanye n’ubuhinzi , ubworozi n’ibindi nk’uko bivugwa n’umwe muri abo baturage witwa Mukarukundo Peace.

Yagize ati “ hari ibiganiro tuza kureba, cyane cyane ibijyanye n’uko amatora akorwa, amakuru, ibijyanye n’imihigo, cyangwa ibindi bifitiye abaturage akamaro. Tureba uko abahandi babashije kwiteza imbere”.

Ku ruhande rw’urubyiruko rwo ngo bashimishwa n’ibiganiro binyura kuri televiziyo bijyanye n’imikino n’imyidagaduro, ibyo kandi bikiyongeraho ibiganiro bishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo nk’uko Nziyomaze Didas abivuga.

“ nshimishwa no kubona urubyiruko rw’ahandi rwarabashije kwiteza imbere ruhereye kuri bike ahubwo ari ugushyira hamwe natwe dusanga twakwigira kuri urwo rugero”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi Murwanashyaka Oscar, avuga ko mu Tugari 4 tugize uwo murenge kamwe konyine ariko gafite amashanyarazi ngo ni naho hari abaturage batarenze babiri bafite izo nsakazamashusho.

Ati “ ubu hari televiziyo ebyiri, iya mwe yashyizwe ku kigo nderabuzima, indi ishyirwa ku biro by’umurenge kuko ariho hahurirwa n’abantu benshi”.

Oscar akaba yavuze ko byafashije urubyiruko rwakoreshaga amafaranga asaga ibihumbi 6 ku munsi iyo bashakaga kujya kureba umupira kuko bajyaga mu Mujyi wa Nyamata,  batega moto y’amafaranga ibihumbi 3 kugenda no kugaruka.

Izi televiziyo zifite insakazamashusho ifite ubushobozi bwo kwerekana imirongo itanu uretse televiziyo y’u Rwanda banareba izo hanze y’igihugu.

 

 

 

Community featured Kinyarwanda

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers