Related Posts

Nyabihu: Televisiyo mu baturage zifasha abaturage kumenya amakuru n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu

26 July, at 07 : 20 AM Print

Nyabihu Televisiyo mu baturage zifasha abaturage kumenya amakuru n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu

Televisiyo mu tugari ni kimwe mu byafashije abaturage kumenya amakuru n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu

Gahunda ya Televisiyo mu baturage ni imwe muri gahunda zashyizwemo ingufu mu karere ka Nyabihu. Ni mu rwego rwo korohereza abaturage kumva no kumenya amakuru ndetse no kumenya icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu cyabo.

Iyi gahunda ikaba ikorwa mu gihugu hose kugira ngo abaturage bo hirya no hino,n’abadafite televisiyo mu ngo zabo babashe kuyireba.

Mu karere ka Nyabihu, televisiyo 73 zikaba zarashyizwe aho abaturage babasha kuzireba ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bafashije mu kuzigeza ahahurira abantu benshi.

 Ibi bikaba ari bimwe mu bizajya byorohereza abaturage kureba amakuru n’izindi gahunda za Leta zijyanye n’icyerekezo cy’iterambere nk’uko Jean Paul,umwe mu baturage bo mu murenge wa Bigogwe yabidutangarije.

Izi televisiyo zikaba zaragiye zishyirwa ahahurira abantu benshi nko ku mashuri,ku bigo nderabuzima,ku biro by’imirenge,n’ahandi. Abafatanyabikorwa bakaba baragize uruhare runini mu kuzigura bakazigeza bene aho hantu.

Iyi gahunda ya Televisiyo mu tugari iri mu gihugu,ikaba ari imwe muri gahunda nziza zifasha abaturage kumenya ibibakorerwa n’icyerecyezo cy’iterambere ry’igihugu cyabo.

Bituma kandi bigira byinshi ku iterambere bagenzi babo bo mu tundi turere bagenda bageraho,nabo bagashyiramo ingufu mu kugira ngo batere ikirenge mu cyabo,iterambere rirusheho kwihuta nk’uko bamwe mu baturage bagiye babidutangariza.

Community Kinyarwanda , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers