Related Posts

Nyabihu: Uko ibihe bisimburana niko barushaho guteza imbere ikoranabuhanga hibandwa ku baturage

6 July, at 19 : 36 PM Print

Uko ibihe bisimburana niko barushaho guteza imbere ikoranabuhanga hibandwa ku baturage

Ikoranabuhanga rikomeje gutezwa imbere ,hitabwa ahanini mu guhugura abaturage binyuze muri SAP na BDC

Ikoranabuhanga ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu ndetse n’iry’abaturage muri rusange. Ni muri urwo rwego mu nzego z’ubuyobozi bw’uturere hagiye hakorwa ibishoboka mu kuriteza imbere, hibandwa cyane ku baturage  no mu buyobozi.

Mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga  mu karere ka Nyabihu hagiye hakorwa ibishoboka byose muri uyu mwaka wa 2013. Muri aka karere utugari 55 kuri 73 tukaba dufite Mudasobwa kandi n’utundi dusigaye tukazazigezwaho.

Muri buri murenge hakaba haragejejwe decoderi 2 za ORINFOR kugira ngo abaturage bajye bareba ku buryo bwiza  televisiyo y’u Rwanda hakoreshejwe uburyo bugezweho.

Gahunda ya televisiyo mu tugari ikaba nayo yaragejejwe mu tugari, aho ama site 73 y’ahahurira abantu benshi yagiye ashyirwaho televisiyo mu tugari 73 tugize aka karere.

Mu gusangira amakuru,abayobozi bose kugeza ku rwego rw’akagari bakaba bari muri user group,aho babasha guhana amakuru ku buryo bworoshye. Ikigamijwe akaba ari ukugera ku rwego rw’umudugudu nk’uko mayor w’aka karere Twahirwa Abdoulatif yabitangaje,ubwo bamurikaga igenamigambi ry’imihigo y’umwaka utaha.

Muri gahunda y’ishyinguranyandiko ubu Systeme ya E-Filing cyangwa Electronic Filing izwiho ishyinguranyandiko rihambaye ku buryo zitapfa kuzimira,nayo ikaba ikoreshwa mu karere ka Nyabihu.

Si ibyo gusa kuko na sale ya Video conference nayo igeze kure,aho yuzuye hakaba hasigaje gushirwamo ibikoresho ngo itangire ikore nk’uko Ndikubwimana Pascal  ushinzwe ICT yabidutangarije.

Yongeraho ko uretse ibi byagiye bikorwa, hakozwe n’ibindi byinshi mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Ku bufatanye n’umufatanyabikorwa DOT”Digital opportunity Trust” Rwanda hakaba harashyizweho SAP “Service Access Point” 2 zashyizwe mu murenge wa Jomba na Bigogwe.

Izi SAP zikaba zifasha mu guhugura abaturage ku bijyanye n’ikoranabuhanga na Mudasobwa no kugira ibyo bikorera bisaba mudasobwa. Kugeza ubu abantu 198 bakaba bamaze kuzihugurirwamo mu gihe gito zimaze zishyizweho.

Kugeza ubu,muri buri murenge hakaba harimo mudasobwa zigera kuri 5 zikoreshwa n’abakozi ndetse na modem ibafasha mu gusangira amakuru. Mu bijyanye kandi n’ikoranabuhanga mu baturage,uretse abantu 198 bahuguwe muri iki gihe gito SAP zimaze zishyizweho,mu mpera z’umwaka wa 2012 abantu basaga 500 bakaba bari barahuguriwe muri BDC ku mikoreshereze ya Mudasobwa n’ibijyanye n’ikoranabuhanga. Abandi 145 bakaba barahuguwe mu bikorwa byo gukanika mudasobwa igihe zagize ikibazo.

Aba bahuguwe bakaba biyongera ku basaga 414bahuguriwe muri ICT bus ku bufatanye na RDB,aho iyi Bus yazengurutse imirenge igize akarere ka Nyabihu abaturage bigishwa.

Kugeza ubu,mu gihe benshi mu baturage bahugurwa ku bya mudasobwa n’ibijyanye nayo,Ndikubwimana Pascal ushinzwe ICT mu karere ka Nyabihu,akaba avuga ko mu itangira ry’uyu mwaka w’imihigo, abayobozi b’utugari bazahugurwa ku buryo bwimbitse ku bijyanye na Mudasobwa kugira ngo zirusheho kubafasha.

Hakaba hazakomeza gukorwa byinshi mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu karere haba ku baturage no ku buyobozi muri rusange.

featured Kinyarwanda News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers