Related Posts

Microsoft igiye kugura ibikorwa byo gukora amatelefone bya Sosiyete ya Nokia

5 September, at 08 : 48 AM Print

Microsoft igiye kugura ibikorwa byo gukora amatelefone bya Sosiyete ya Nokia

Sosiyete ikora amaterefona ya Nokia igiye kugurwa na Microsoft

Nokia ni imwe mu masosiyete azwi ku isi bitewe n’ubwoko bwiza kandi buzwi na benshi bw’amaterefone yakoraga.

Iyi Sosiyete yo mu gihugu cya Finlande ikaba yatangaje kuri uyu wa 03 Nzeri 2013, ko igiye kugurisha  ibikorwa byabyo byo gukora amaterefone  na groupe ikora ibijyanye na Mudasobwa yo muri Amerika yitwa Microsoft   ku giciro cya miliyari 5,44 z’ama “Euro” angana n’amadolari  miliyari 7,2 nk’uko tubikesha Le Monde.fr.

Microsoft ikaba yatangaje ko izishyura amafaranga miliyari 3, 79 z’ama Euro ku bijyanye n’ibikorwa by’iyi Sosiyete bijyanye n’ikorwa ry’amaterefone ndetse na miliyari 1, 65 z’ama Euro kugira ngo yemererwe gukoresha ibirango bya Nokia.

Nubwo iyi sosiyete yagiraga amatelefone meza cyane,yaje guhomba bitewe n’uko andi nka Iphone,Apple  yo muri Amerika ndetse na Samsung  yo muri Koreya y’Epfo  yaje kuza ku isoko akayirusha imbaraga kuko nayo akora amaterefone meza ,bityo iza guhomba ityo. Niko guhitamo kuba yagurisha ibikorwa byayo.

Bikaba biteganijwe ko iki gikorwa cy’igura n’igurisha ry’aha masosiyete yombi gishobora kurangira neza mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014.

featured Kinyarwanda News , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers