Related Posts

Ngororero: BDC Nyange imaze amezi 6 idakora kubera kutagira amashanyarazi

10 September, at 16 : 09 PM Print

Abagore ngo ntibakiri

Mu gihe abafite inyota yo gukoresha ikoranabuhanga mubikorwa bitandukanye bari batangiye kwiruhutsa ubwo ibikoresho birimo za mudasobwa n’ibindi byagezwaga mu murenge wa Nyange mumezi arenga 6 ashize, ubu amaso yaheze mukirere kuko bitaratangira gukoreshwa kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi.

Iyo winjiye mucyumba kirimo ibyo bikoresho, ubona bimwe bigipfutse n’ibitambaro cyangwa amashashi naho ibindi biriho umukungugu. Ubu bamwe mubari bategereje ko iryo koranabuhanga ribafasha mubuzima bwa buri munsi bakomeje kwibaza igihe ikibazo cy’amashanyarazi kizakemukira.

Icyakora, ibikorwa byo gukwirakwiza insinga z’amashanyarazi bikaba bikomeje muri uwo murenge nubwo hari abavuga ko bigenda gahoro kandi bimaze igihe kirekire, bikaba bitaragera kumusozi ngo babone amashanyarazi.

Ubusanzwe inyubako z’umurenge wa Nyange zisanzwe zikoresha umuriro uturuka kumirasire y’izuba, ariko ukaba udahagije mugukoresha ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga.

Community featured Kinyarwanda , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers