Related Posts

Nyabihu: Ikoranabuhanga riragenda ritera imbere kandi n’abarikoresha bakiyongera

27 September, at 08 : 43 AM Print

Uko isi igenda itera imbere ni nako n’urwego rw’ikoranabuhanga rugenda ruzamuka ndetse abantu bagakenera kurushaho kurikoresha haharanirwa kugera ku iterambere rirambye.

 Ni muri urwo rwego mu karere ka Nyabihu batasigaye inyuma mu ikoranabuhanga kugira ngo barusheho kunoza imikorere no kugendana n’igihe. Nk’uko Ndikubwimana Pascal ushinzwe ICT mu aka karere yabidutangarije,hari byinshi cyane bimaze kugerwaho mu ikoranabuhanga bitari bihari mu myaka yo hambere.

Ikoranabuhanga riragenda ritera imbere kandi n’abarikoresha bakiyongera

Binyuze muri za Telecentre benshi mu baturage bigishijwe banahugurwa ku bijyanye na mudasobwa

Avuga ko mu myaka yo hambere akihagera, hari hari imashini nkeya, muri zo, umubare wazo muto zikaba zarakoreshaga interineti. Nta buryo bunoze kandi buhagije bwo guhererekanye amakuru bwari buhari, nta website akarere kari gafite n’ibindi.

Kugeza ubu Ndikubwimana avuga ko ibintu byahindutse cyane ku buryo ikoranabuhanga rigenda rigera ku rwego rushimishije uko iminsi igenda ihita. Kugeza ubu mu karere ka Nyabihu, buri mukozi afite mudasobwa kandi igezweho, anakoresha na interineti nta kibazo.

Kugeza ubu akarere gafite website umuntu ashobora gusangaho amakuru arebana nako, abakozi b’akarere n’imirenge bakaba babasha guhamagarana hakoreshejwe code bikabafasha cyane mu mikorere yabo. Si ibyo gusa kuko hanashyizweho n’uburyo bufasha abaturage mu kugeza ibibazo ku buyobozi bw’akarere hakoreshejwe umurongo wa telephone utishyurwa.

Ndikubwimana avuga ko mubyo kwishimira,harimo n’uko imirenge itandukanye,abakozi bayo bafite mudasobwa kandi banakoresha modem ngo babone interineti. Ikindi kandi imirenge ya Kabatwa na Rambura ikaba ifite ifatabuguzi rya interineti ku masosiyete abikora,rituma bose bakoresha interineti neza hadakoreshejwe modem.

Ureste mu mirenge,utugari tugera kuri 55 muri 73 tugize aka karere natwo dufite imashini zikoreshwa mu kazi mu gihe ,hambere bakoreshaga impapuro. Akarere kakaba gafite teleconference nayo iri hafi kuzakoreshwa ibikoresho nibimara kugeramo.

Mu kwigisha abaturage ibijyanye n’ikoranabuhanga,hari Telecentre mu murenge wa Mukamira,hakaba SAP “Service Acces  Point” zigera kuri 2 iyo mu murenge wa Jomba n’iyo mu wa Bigogwe.

Zikaba zimaze gukoreshwa mu kwigisha abaturage batari bake ibijyanye na Mudasobwa na gahunda ifite zikoreshwa zigafashwa abantu mu buryo butandukanye ,mu mirimo yabo ya buri munsi. Ikindi kandi binyuze muri ICT Bus yatanzwe na RDB ikamara igihe mu karere ka Nyabihu,nayo yafashije abaturage mu byaro kwiga mudasobwa n’ibindi bijyanye nayo.

Mu gufasha abaturage kumenya amakuru yo hirya no hino mu gihugu,hakaba harashyizweho gahunda ya Televisiyo mu tugari. Kugeza ubu iyi gahunda ikaba yarageze mu karere ka Nyabihu,aho zagiye zishyirwa ahahurira abantu benshi kandi iki gikorwa kikaba kinakomeje.

Muri amwe mu ma SACCO,ikoranabuhanga naho rikaba rikoreshwa muri aka karere. Ibi bikaba ari bike tubatangarije mu bimaze kugerwaho muri aka karere mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga rikaba ari kimwe mu by’ingenzi benshi bakenera,ari nayo mpamvu urwego rwaryo rugenda runozwa hirya no hino mu Rwanda,ari nako benshi baryigishwa hirya no hino mu turere ngo barusheho kuzamuka no gutera imbere .

Equipment featured Kinyarwanda , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers