Related Posts

Ruhango: Hamaze guhinduka byinshi kubera gukoresha nimero y’ubuntu

5 September, at 08 : 41 AM Print

Hamaze guhinduka byinshi kubera gukoresha nimero y’ubuntu

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier arasaba abaturage gukoresha terefone y’ubuntu 4052 biyubakira akarere

Nyuma yaho ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bushyiriyeho umurongo wa terefone abaturage bahamagariraho ku buntu, buravuga ko hamaze guhinduka ibintu byinshi mu miyoborere n’imitangire ya serivise.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko umurongo washyiriweho abaturage bahamagaraho ku buntu ari 4052. Uyu murongo ngo ukaba umaze guhindura byinshi bitagendaga neza mu karere.

Aha Mbabazi yaboneyeho gusaba abaturage bose kumenyera gukoresha iyi nimero bayitangaho ibitekerezo cyangwa aho babona bitagenda neza kugirango bikosorwe vuba.

Ati” iyi nimero mubona, amafaranga mwagakoresheje muduhamagara, twe twamaze kuyishyura ahubwo mwe icyo musabwa ni ukuduhamagara mukaduha amakuru, ibitekerezo n’ibindi”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko igihe cyose umuturage ahamagaye iyi terefone, haba hari umukozi w’akarere ugomba kuyakira akumva uyihamagaye icyo ababwira.

Akemeza ko igihe cyose iyo umuntu abahamagaye hari ikibazo cyangwa hari ahantu ibintu bitagenda neza, ngo bihutira kubikemura.

Community featured Kinyarwanda , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers