Related Posts

Gatsibo: Gahunda ya Video conferencing izatuma amafaranga yatangwaga akoreshwa mu bindi

19 October, at 17 : 23 PM Print

m_Gahunda ya Video conferencing izatuma amafaranga yatangwaga akoreshwa mu bindi

MINALOC ifatanije n’Uturere, kuri uyu wa 16 Ukwakira 2013, byerekanye ko imvugo ariyo ngiro mu kwesa umuhigo wo gukora inama hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Video Conferencing.

Iri koranabuhanga rya Video Conferencing, abafashe ijambo bose barishimye, bavuga ko rije gukemura ibibazo byinshi harimo kugabanya ingendo zakorwaga n’abayobozi bajya i Kigali mu nama zitandukanye, bikaba bizatuma amafaranga yatangwaga azabasha gukoreshwa mu bindi.

Ubwo iyi nama kandi yarangiraga, Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo afatanije n’abakozi b’Akarere bafashe umwanya wo gushima abayobozi batumye iyi gahunda nshya igerwaho harimo Prezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi.

Muri iyi nama buri karere kagiraga uruhare mu gutanga ibitekerezo, ndetse kabikurikirana ku mashusho, ikaba yafatiwemo imyanzuro myinshi yose iganisha ku mibereho myiza. Muri iyi nama kandi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James yagarutse ku ihohoterwa ribera mu ngo aho usigaye wumva ngo umugore yishe umugabo cyangwa umugabo yishe umugore, hanyuma asaba abayobozi cyane cyane obo mu nzego z’ibanze ko hashakwa umuti urambye w’iki kibazo.

Ubusanzwe, iyi nama yabaye yajyaga iba buri gihembwe igahuriza abayobozi i Kigali igasuzuma ibintu bitandukanye birimo imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, uko imiyoborere myiza ihagaze, iterambere rishingiye ku bukungu mu nzego zibanze n’ibindi.

featured Kinyarwanda News , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers