Related Posts

Muhanga: Abakozi b’imirenge badindiza akazi kuko nta internet bagira mu biro bakoreramo

18 October, at 07 : 31 AM Print

badindiza akazi kuko nta internet bagira mu biro bakoreramo

Mu gihe ikoranabuhanga rigenda ryegera abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, abakozi b’imirenge bo baratangaza ko basigaye inyuma kuko ngo nta internet bagira kandi iba ikenewe mu kazi kabo ka buri munsi.

Arine Niwemukobwa, umwe mu bagize itsinda ryo ku rwego rw’igihugu rishinzwe gukurikirana isuzuma ry’inzego z’ibanze mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta avuga ko bitumvikana uburyo umurenge wa Nyamabuye utagira internet kandi uri mu mujyi, uturanye n’ibiro by’akarere kandi ukaba unegereye amakompanyi y’itumanaho ashobora kubafasha mu kubona internet.

Niwemukobwa avuga ko kuba uyu murenge utagira internet bishobora kuba byateza ikibazo mu kazi. Ati: “abantu bakora muri uyu murenge abenshi ni aba ‘generation dot com’[urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga] ni gute azihanganira kwicara mu biro bitagira internet, azigendera ajye kuyishaka aho iri akazi kabe karapfuye!”

Akomeza avuga ko bitangaje ukuntu uyu murenge waba udafite internet mu gihe, umuyoboro wa ‘fibre obtique’ utanga internet uca impande z’inyubako z’uyu murenge.

Eliezel Hakuzimana umukozi muri uyu murenge avuga ko babangamirwa no kuba nta tumanaho ryihuse rya internet bagira mu biro bakoreramo ndetse we ku giti cye ngo bijya bimwicira akazi.

Ati: “ndabyibuka rimwe bigeze kunsaba urutonde rw’abana b’imfubyi birera, turusabwa na MIGEPROF ku buryo bwihuta, byabaye ngombwa ko njya gushaka connection kuko nagombaga kurwohereza kuri internet ngiye mu mujyi byarankerereje ndwohereza bitinze”.

Ikindi Hakizimana agarukaho ngo ni uko nk’iyo basabwe kohereza ibintu runaka binyuze ku mu rongo wa internet bisaba ko bariha amafaranga yabo kugirango bakore ibyihuse.

Aba bakozi kandi bavuga ko kuba batagira internet bituma basubira inyuma cyane ko ubu ibinyamakuru byinshi bisigaye bigaragara kuri internet.

Jean Baptiste Mugunga; umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nyamabuye avuga ko kuri ubu batangiye kugirana imishyikirano n’amakompanyi y’utumanaho nka MTN na TIGO kugirango bazaze kubafasha cyane ko fibre obtique ica ku murenge neza.

Ati: “twe icyo tuzareba ni ibiciro uko bimeze ubundi aho tuzananirwa akarere kakatwunganira”.

Ku ruhande rw’akarere ka Muhanga, umuyobozi wako wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere uhagaze Francois atangaza ko iyi internet izashyirwa muri uyu murenge habanje kurebwa ubushobozi bw’akarere kuburyo byaganirwaho uyu muyoboro ukaba waboneka.

Uhagaze ariko avuga ko bigeze gutanga modemu nazo zitanga ‘connection’ ya ‘internet’ ariko ngo zaje kugira ikibazo, bisaba ko bazisimbuza.

Mu kubisimbuza by’agateganyo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahawe amatelefoni ya ‘blackberry’ ashobora gufata internet.

Iki ariko ngo si igisubizo gikwiye kuko ngo abakozi bose bakenera internet bivuze ko ngo bari gushaka uburyo abandi bakozi babona za modemu cyangwa hagakoreshwa fibre obtique nko ku murenge wa Nyamabuye.

Community featured Kinyarwanda

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers