Related Posts

Nyamagabe: Video Conference room yatangiye kubyazwa umusaruro.

26 October, at 17 : 47 PM Print

Products-multi-party-bridge

Icyumba cy’inama gikoresha ikoranabuhanga rituma abantu bavugana banarebana nyamara batari kumwe (Video Conference room) cyuzuye mu karere ka Nyamagabe mu mwaka w’imihigo ushize wa 2012-2013 cyatangiye gukoreshwa mu nama zitandukanye.

Ibi byumba birimo ikoranabuhanga rituma abantu bakorana inama bari ahantu hatandukanye bifite uruhare mu kugabanya amafaranga yajyendaga mu ngendo abantu bajya mu nama hirya no hino ndetse n’igihe byajyaga bitwara, kuko nk’inama y’amasaha abiri iri bubere I Kigali byatwaraga umunsi wose ndetse byaba na ngombwa bakararayo, ubu bikazajya bikoreshwa mu bindi bikorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko ubu buryo bwo gukorana inama buzatanga umusaruro ufatika ndetse bakaba nta kibazo cya tekiniki barahura nacyo kuva batangira kubukoresha.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 24/10/2013 nyuma yo gukurikirana inama yahuje Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Kalibata, Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, inzego zinyuranye ndetse n’ubuyobozi bw’intara n’uturere, aho bigaga ku micungire y’ubutaka ndetse no kuhira imyaka hagakijwe guhangana n’ibura ry’imvura.

Ubu buryo bwa Video Conference butangiye gukoreshwa vuba hagati ya guverinoma n’inzego zibanze buracyagaragaza ibibazo bya tekiniki hamwe na hamwe gusa bikaba bitanga ikizere ko bizakemuka maze bukarushaho gutanga umusaruro.

Asoza iyi nama, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yatangaje ko ibibazo bya tekiniki ndetse n’imvura yaguye mu masaha ya nimugoroba ubwo inama yabaga byatumwe hari abahura n’imbogamizi ku gukoresha iri koranabuhanga, ibi bikazajya byitabwaho mu nama zitaha.

Equipment featured Kinyarwanda

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers