Related Posts

Ruhango: Urubyiruko rurashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga imirimo

16 October, at 07 : 10 AM Print

m_Urubyiruko rurashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga imirimo

Niwemukobwa Gloriose, umuyobozi w’ishami rishinzwe guhanga imirimo mu rubyiruko muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga arasaba urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga akazi.

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga by’umwihariko agashami gashinzwe guteza imbere kwihangira imirimo mu rubyiruko, karasaba urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe ari mu ikoranabuhanga, bukayakoresha mu kwihangira imirimo.

Niwemukobwa Gloriose, umuyobozi w’ishami rishinzwe guhanga imirimo mu rubyiruko muri iyi minisiteri, avuga ko urubyiruko rwinshi usanga rufite telephone kandi zirimo ikoranabuhanga, nyamara ugasanga batazi amahirwe ari muri izo terefone, ahubwo ugasanga barazikoresha ibitabafitiye umumaro.

Niwemugeni avuga ko ubu minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, ifite intego y’uko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo isaga ibihumbi 100, kugirango ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyugarije u Rwanda gicike.

Ariko agasaba urubyiruko narwo kuticara ngo rutegereze abagomba kuruhangira imirimo, ahubwo narwo rugakoresha amahirwe arukikije.

Gusa ku ruhande rw’urubyiruko rutuye akarere ka Ruhango, ruvuga ko rucyugarijwe n’imbogamizi zo kubona igishoro kugirango zibone gutekereza icyo zikora.

Business featured

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers