Related Posts

Techno Brain irateganya byinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda

1 October, at 09 : 16 AM Print

Techno Brain irateganya byinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda

Techno Brain ngo imaze gutenga amahugurwa menshi ku rubyiruko kandi iranitegura ku rurinda ubushomeri

Ubuyobozi bwa Techno Brain buravuga ko bufite ingamba nyinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye by’u Rwanda.

Ibi bikaba byaratangajwe na Yvette Uwineza umuyobozi wa Techno Solution ishami rya Techno Brain tariki ya 27/09/2013, mu gikorwa cyo kwereka abanyamakuru bimwe mu biteganyijwe gukorwa mu Rwanda hagamijwe iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Yagize ati “tumaze imyaka 2 dukorera hano mu Rwanda, ibyo tumaze kugeraho ni byinshi birimo nko gutanga amahugurwa ku rubyiruko ku bijyanye n’ikoranabuhanga, ariko nanone tuzi ko hakenewe byinshi kugirango u Rwanda ruzagere mu cyerekezo cya 2020”.

Techno Brain ivuga ko yitegura gukorana n’ibigo byinshi birimo ibya Leta, imiryango n’abikorera mu rwego rwo kwihutisha ikoranabuhanga. Ngo kuko ikoranabuhanga ridashyizwemo imbaraga nta kintu nta kimwe cyatera imbere.

Techno Brain kugeza ubu ukaba ikorera mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, Ethiopia, Ghana, India, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Rwanda, South Africa, South Sudan, Swaziland, UAE, Uganda, UK, USA, Zambia and Zimbabwe.

featured Kinyarwanda News , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers