Related Posts

Benshi mu bakozi b’imirenge bashobora kuzagorwa na porogaramu nshya bazaniwe

15 November, at 09 : 44 AM Print

coatofarms

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa n’abandi bakozi b’imirenge mu gihugu baratangaza ko nyuma y’uko Minisiteri y’imari n’’igenamigambi (MINECOFIN) ibazaniye porogaramu nshya izifashishwa mu kazi kabo ngo bafite impungenge z’uko bitazagenda neza.

Ibi babitangaje nyuma y’uko iyi minisiteri iri kuzenguruka igihugu ihugura abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abandi bakozi bayo kuri porogaramu nshya izajya ibafasha gucunga neza imari ya leta no gukora raporo ku buryo buhoraho.

Aba bakozi bavuga ko porogaramu bari kwigishwa zibasaba kuba bafite imashimi yo gukoresha ndetse no kuba  bafite umuriro w’amashanyarazi, nyamara henshi imirenge ifite ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi, henshi mu mirenge itagerwaho n’amashanyarazi bakoresha ibyuma bitanga umuriro w’imirasire y’izuba nyamara mu gihe cy’imvura kenshi ntibikunze gutanga umuriro uko bikwiye.

Ikindi kibazo gihari ubu ni uko abenshi mu bakozi b’imirenge nta mashini zo gukoreraho baba bafite kuko usanga na raporo bakoraga bazikoreshaga ikaramu isanzwe mu makayi.

Christopher Mudahemuka; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro avuga ko iyo ari mu gihe cy’imvura akazi kagenda nabi kuko bajya kuvumba aho bafite umuriro bityo ngo iyi gahunda ikaba itazorohera bamwe.

Ati: “iyo imvura yaguye tujya mu wundi murenge ufite umuriro akaba ariho tujya gukorera, biba bigoye guta icyicaro cyawe ukajya gukorera mu wundi murenge cyangwa mu kandi karere, hari icyo byica”.

Mudahemuka avuga ko nubwo hari iki kibazo hamwe na hamwe ngo aho bafite ibya ngombwa byuzuye hari aho bizakemura ikibazo cya raporo zitekinitse cyangwa raporo zidahwitse.

Aha abakozi ba MINECOFIN nabo bemeza ko iyi gahunda izaca raporo zitekinitse mu bakozi kuko ngo yo isaba ko icyo ukora cyose muri iyi porogaramu kiba kigaragarira abandi kuburyo bahita babwira uwakoze raporo aho yakoze ibitari byo.

Ikindi batangaza ni uko akarere nk’urwego rukuriye imirenge; bazajya babona raporo zabo mu gihe byabaga bigoye ko babona izi raporo ku buryo bworoshye.

Ku kibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije hamwe na hamwe MINECOFIN yo isanga iki ari ikibazo gikwiye kwigwaho n’ababishinzwe kikaba cyakemuka.

featured Kinyarwanda News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers