Related Posts

Kiramuruzi: Urubyiruko rwatangiye amahugurwa ku ikoranabuhanga

20 November, at 09 : 57 AM Print

Kiramuruzi

Urubyiruko runyuranye rwo mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa 18 Ugushyingo,2013 rwatangiye amahugurwa mu gukoresha ikoranabuhanga, amahugurwa abera mu kigo cy’Urubyiruko cya Kiramuruzi mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.

 

Mukiza Desire uyobora ikigo cy’urubyiruko cya Kiramuruzi, avuga ko iki kigo gisanzwe gitanga ubumenyi ku rubyiruko mu kwihangira umurimo binyuze mu mahugurwa nk’aya mu rwego rwo guhanga imirimo no kwiteza imbere.

Urubyiruko rugera kuri 45 rwiganjemo urwo muri uyu Murenge, rwatangiye guhabwa inyigisho ku bumenyi bwa mudasobwa, mu maporogarame ya Word, Excel, Power point na internet, aya akaba ariyo akunze gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Biteganyijwe ko urubyiruko ruziga bitewe n’umwanya buri wese abona, bakajya basaranganya imashini za mudasobwa zihari dore ko ari 10 gusa.

Umwe mu rubyiruko rwabonye amahirwe yo kwiga ikoranabuhanga witwa Izanyibuka Faustin, avuga ko ari ibintu bishimishije, ati:“Ubu mbasha kwandika kuri mudasobwa kandi na Interineti izamfasha gushyikirana na bagenzi banjye ndetse no mu buzima bwa buri munsi.”

Nsabimana Theoneste, umuyobozi ushinzwe kongerera ubushobozi urubyiruko mu mibereho myiza no mu bukungu muri uyu murenge, avuga ko urubyiruko rugira amahirwe yo kubona ubumenyi rugomba kuyabyaza umusaruro mu buzima bwa buri munsi.

Uyu muyobozi asaba urubyiruko guhanga udushya no kwegera cyane ibigo by’urubyiruko mu rwego rwo kugisha inama igihe bibaye ngombwa.

Ikigo cy’urubyiruko cya Kiramuruzi gisanzwe gifasha urubyiruko kwiga ingamba zo guhangana n’icyorezo cya SIDA, ndetse kikanigisha ubuzima bw’imyororokere.

 

featured Kinyarwanda News , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers