Related Posts

Nyamagabe: Akarere gashyize ingufu mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.

2 November, at 18 : 45 PM Print

Akarere gashyize ingufu mu gukoresha imbuga nkoranyambaga

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buragaragaza gushyira imbaraga nyinshi mu gukoresha ikoranabuhanga butibagiwe imbuga nkoranyambaga nka za “facebook” na “Twitter”, dore ko zagaragaye nk’imwe mu nzira yo kugeza ubutumwa ku bantu benshi kandi mu buryo bwihuse.

Akarere gashyize ingufu mu gukoresha imbuga nkoranyambaga2

Kugeza ubu akarere ka Nyamagabe ndetse n’imirenge ikagize uko ari 17 byamaze kugera kuri twitter ndetse bitangira no guhanahana amakuru y’ibikorerwa hirya no hino mu karere, ndetse n’abayobozi bakaba bafite konti zabo bwite kuri twitter (twitter accounts) ku buryo byoroshye kubagezaho ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo.

Kalimba Chance, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Tare avuga ko urubuga nkoranyambaga rwa twitter ruzabafasha kwihutisha guhanahana amakuru y’ibikorerwa hirya no hino mu karere, kujyana n’igihe ndetse no kumenya ibyabereye hirya no hino.

Ibi bije bisanga ihuriro ry’abaturage ba Nyamagabe, abakozi n’inshuti z’akarere bagira ku rubuga rwa facebook rwahawe izina ry’intore z’akarere, imparirwamihigo, naryo rigira uruhare mu kungurana ibitekerezo ku byateza imbere akarere, kubaza ibibazo bitandukanye ndetse no gusabana.

Muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013-2014, akarere ka Nyamagabe kahize kongera umubare w’abagakurikira kuri twitter byibuze abantu bashyashya 500.

Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bahora bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga kugira ngo babashe kunguka ubumenyi bwabafasha gutera imbere.

featured Internet Kinyarwanda

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers