Related Posts

Nyamagabe: Hashyizweho imboni z’ikoranabuhanga mu mirenge.

8 November, at 08 : 27 AM Print

m_Hashyizweho imboni z’ikoranabuhanga mu mirenge

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/11/2013, imboni z’ikoranabuhanga mu mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe zasoje amahugurwa y’iminsi ibiri yari agamije kuzifasha gukarishya ubwenge mu ikoranabuhanga, zisabwa gufasha abandi mu mirenge zikoreramo nabo bakarikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Aba bakozi bari basanganywe izindi nshingano ku murenge hiyongereyeho kuba imboni z’ikoranabuhanga ngo bazaba bashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga na email (koherezanya ubutumwa hakoreshejwe interineti) z’imirenge, gufasha abandi bakozi gukoresha ikoranabuhanga, gukurikirana ibikoresho by’ikoranabuhanga biri mu mirenge haba mudasobwa, amaterefoni atishyurwa n’ibindi.

Niyirora Albert ushinzwe uburezi akaba n’imboni y’ikoranabuhanga mu murenge wa Tare avuga ko hari byinshi bajyaga bakora ariko ntibibashe kumenyekana ngo n’abandi babigireho, ariko ngo hamwe n’amahugurwa ku ikoranabuhanga bahawe bazabasha kumenyekanisha umurenge wabo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko izi mboni z’ikoranabuhanga zizatuma ribasha kumanuka ku rwego rw’utugari n’imidugudu zikareba niba amahugurwa ahabwa abakozi bayakoresha uko bikwiye, ndetse zinagire uruhare mu kumenyakanisha ibikorwa by’abaturage iwabo mu tugari n’imidugudu.

Ati “Ikoranabuhanga rigomba kumanuka kuko twashyizeho imboni zizajya zifasha mu guhugura abandi no gukurikirana uko amahugurwa abantu bahabwa mu ikoranabuhanga ashyirwa mu bikorwa no kureba niba nta kindi babafasha. Ikindi gikomeye cyane ni no kwifashisha ikoranabuhanga kugira ngo tumenyekanishe ibikorwa dukora, atari ibikorerwa ku karere ahubwo bya bindi bikorwa n’abaturage ku midugudu, akagari”.

Umuyobozi w’akarere asaba abakozi kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku tugari gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi hagamijwe kunoza no kwihutisha serivisi batanga.

Umuyobozi w’akarere avuga bafite umugambi wo kumenyekanisha ibikorerwa mu karere ka Nyamagabe binyuze mu mbuga nkoranyambaga ndetse no kuba indashyikirwa mu gukoresha ikoranabuhanga, mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014 hakaba harimo ko bazahugura abakozi 184 ku ikoranabuhanga ndetse bakanongera umubare w’abakurikira akarere kuri twitter.

featured Kinyarwanda News , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers