Related Posts

Ushobora kumenya fagitire ya EWSA wifashishije urubuga rwayo rwa interineti

14 November, at 11 : 02 AM Print

logoEWSA1

Ubwo bagaragarizaga abanyehuye ibikorwa bakorewe ndetse n’ibibateganyirijwe (open day), kuwa 9/11/2013, abahagarariye ikigo EWSA banabashishikarije kuzajya bifashisha urubuga rwacyo rwa interineti kugira ngo bamenye ingano y’amafaranga y’amazi bagomba kwishyura.

Ahereye ku ko hari ighe ibyuma bisohora fagitire bipfa nyamara abafatabuguzi baba bakeneye kumenya fagitire zabo bityo bakabasha kwishyura, Théogène Rukundo, umukozi ku cyicaro cya EWSA yagize ati “unyuze ku rubuga rwa EWSA hari aho ubona fagitire yawe, ukabona uko wagiye wishyura, …”

Na none, ngo unyuze kuri uru rubuga ushobora “gusaba amazi cyangwa umuriro, ukagaragaza ikibazo ufite cyose. Urugero, ushobora kuvuga ko konteri yawe yapfuye, …  unyura ahanditse our business hakugeza kuri online services …”

Uretse uru rubuga, ngo ufite ikibazo kirebana n’umuriro n’amazi ashobora guhamagara ku murongo wa terefone 3535 bahamagara ntihagire amafaranga agenda kuri terefone y’uhamagara.

Ku bafatabuguzi binubira ko akenshi uyu murongo wa terefone utaboneka, basubijwe ko impamvu ari uko wifashishwa na benshi.

Rukundo ati “nk’igihe hari ahantu habuze umuriro, abantu bahamagara ari benshi ku buryo bigorana kubona uyu murongo wa terefone. Ikindi ni uko hari abawuhamagaraho bitari ngombwa kuko hari n’abajya bahamagara bagasaba indirimbo.”

Icyakora, ngo “ku rubuga rwa interineti rwa EWSA hariho indi mirongo ya terefone ishobora kwifashishwa igihe hari ikibazo cyihutirwa.”

featured Internet Kinyarwanda

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers