Related Posts

Nyabihu: Video conference yabafashije gusangira n’utundi turere ibikenewe mu isuzuma ku byakozwe mu mibereho myiza y’abaturage

12 December, at 10 : 32 AM Print

Hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Video Conference, umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere Dr Mukabaramba Alvera na bagenzi bebatangarije abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu turere n’aba bakorana,isuzuma rigiye kuzakorwa mu turere ku ngingo nyinshi kandi zitandukanye zirebana n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni kuri uyu wa 11 Ukuboza 2013, ubwo iki kiganiro cyabaga, mu ma saha ya mbere ya saa sita, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Video conference. Abo iyi nama yarebaga mu turere dutandukanye babashije kuyikurikirana bari ku biro by’uturere twabo ndetse bungurana ibitekerezo, batanga  ibyifuzo n’ibibazo ku byo bifuzwagaho .

Iyi nama yari igamije ahanini kumenyesha abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage,ibijyanye n’isuzuma rizakorwa mu turere twose rijyanye n’ishyirwamubikorwa ry’ibiba biteganijwe mu mibereho myiza y’abaturage n’uko bigera kubo biba bigenewe.

 Video conference yabafashije gusangira

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu n’abakozi bakora ibitanye isano n’imibereho myiza byifuzwaho amakuru,bafatanije n’ab’utundi turere gukurikirana ibyo basabwa hifashishijwe video conference

Umuyobozi mukuru muri MINALOC ufite iterambere rusange n’imibereho myiza  y’abaturage mu nshingano zayo Francine, yatangarije abari bakurikiye iyi nama,ingingo nyamukuru zizasuzumwa.

Muri zo harimo ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyari biteganijwe muri VUP, ibijyanye na FARG,ibikorwa by’ubudehe,ibijyanye n’imiturire,ubuzima,uko farumasi y’akarere ikora,ibijyanye no kurwanya imirire mibi,uburyo amafaranga aba yatanzwe na Leta muri ibyo bikorwa akoreshwa,ibijyabye b’uburezi n’ibibazo bibonekamo,gahunda ya girinka,mitiweli,uko abatishoboye bitabwaho,ibijyanye n’umuganda n’ibindi.

Biteganijwe ko iri suzuma rizakorwa mu mataliki yo muri Mutarama 2014, kandi rikazibanda cyane ku bihembwe 2 by’umwaka turimo 2013-2014. Nubwo ariko iri suzuma rizibanda kuri ibi bihembwe,ngo n’imyaka yabanje ntibyababuza kuba bateramo akajisho kugira ngo barebe niba ibikorwa nk’ibyo bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere byitabwaho nk’uko bikwiye.

Dr Mukabaramba, yasabye ko mu turere twose n’abo bireba ,bazabigira ibyabo ku buryo mu minsi 10 iri suzuma riteganijwe kuzamara,bazatanga raporo nziza z’amakuru afatika yerekana ishusho y’imibereho myiza y’abaturage mu turere twose.

Raporo nizikorwa neza zizanatuma igikorwa kihuta  ndetse n’abasuzuma biborohere kumenya aho bajya gusuzuma uko ibyo bikorwa byakozwe.

Ibi bizatuma MINALOC igira ishusho y’ iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage  ndetse ni iy’ishyirwa mu bikorwa by’ibyo abaturage baba bagenewe mu kuzamura imibereho myiza yabo.

 Video conference yabafashije gusangira1

Abashinzwe imibereho myiza mu turere,Intara n’umujyi wa Kigali bazatanga amakuru akenewe kandi  y’ukuri ku birebana n’ibyakozwe  mu mibereho myiza y’abaturage hakurikijwe uburyo ngenderwaho bazahabwa

Ibyo bizatuma mu turere byagenze neza, abandi babigiraho,aho bitagenze neza bagirwe inama bikosore nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Mukabaramba wanasabye uturere guha iki gikorwa agaciro gikwiriye batanga amakuru nyayo,mu buryo bwiza kandi y’ukuri hakurikijwe uburyo ngenderwaho bwagenwe.

Bamwe  mu bakozi, bahamya ko uburyo bwa Video conference,ari uburyo bwiza bwagabanyije igihe n’umutungo byatakazwaga abantu bajya mu nama za kure. Ikindi kandi ngo ubu buryo bukaba buhuza abantu benshi,bakungurana ibitekerezo ku ngingo runaka,bakayigiraho imyumvire imwe kandi nta gihe kinini bataye.

featured Kinyarwanda News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers