Related Posts

Nyamagabe: Hagiye kujya hakurikiranwa uko ibibazo by’abaturage bikemurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

20 December, at 09 : 22 AM Print

Hagiye kujya hakurikiranwa uko ibibazo by’abaturage bikemurwa hifashishijwe ikoranabuhanga

umuyobozi w’akarere hamwe n’istinda rishinzwe gucyemura ibibazo by’abaturage

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bumaze gushyiraho uburyo buzajya bufasha gukurikirana ibibazo by’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga bwiswe “citizen complains management information system (CCMIS)”, aho ibibazo by’abaturage byakiriwe bizajya bibikwa kuri interineti ndetse n’ibisubizo bahawe bigashyirwaho ku buryo ubishaka yajya abigeraho aho ari hose.

Umuturage ubajije ikibazo handikwa umwirondoro we, ikibazo cye, umwanzuro gifatiwe, ucyakiriye ndetse n’igihe, ku buryo biba byoroshye gukurikirana niba cyarabonewe umuti.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko aka gashya bazanye kazafasha abaturage kumenya niba ibibazo byabo byarasubijwe kuko bazajya bahabwa amazina bakoresha (username) ndetse n’akajambo k’ibanga (password) bizabafasha kugera ahanditse ibibazo byabo n’ibisubizo bahawe, bityo bakabimenya batiriwe bakubita amaguru bajya kureba ibisubizo ku biro by’akarere.

Ati “Umuturage utugejejeho ikibazo turacyandika tukagishyira mu ikoranabuhanga kandi tukamuha ijambo ry’ibanga azajya akoresha, akareba aho ikibazo cye kigeze gikurikiranwa”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko abaturage bazajya bifashisha ibyumba mpahabwenge (telecentre) biri hirya no hino mu mirenge cyangwa se abatabashije kubyikorera bakaba bakwegera abayobozi b’imirenge bakabafasha kureba aho ibibazo byabo bigeze bikemuka.

Iri koranabuhanga kandi ngo rizanafasha ubuyobozi bw’akarere gukurikirana uko abashinzwe gukemura ibibazo by’abaturage babikora bidasabye ko umukozi abibazwa cyangwa se ngo yerekane amaraporo, bityo bubashe no guhwitura abatubahiriza inshingano zabo ndetse n’igihe bisaba ngo babe bakemuye ibibazo bibareba.

Ibibazo by’abaturage byakirwa n’abantu banyuranye bitewe n’ikibazo n’uwo kireba. Ubu buryo bukoresheje ikoranabuhanga ngo buzanafasha guhuza amaraporo y’ibibazo byakiriwe n’akarere ndetse n’uko byacyemuwe, haba hashingiwe ku hantu runaka, uwagikemuye cyangwa se ba nyiri ibibazo, nk’uko umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Nyamagabe, Jean de Dieu Hagenimana abitangaza.

N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwageze kuri iyi ntera yo kuba umuturage yamenya uko ikibazo cye cyakemuwe cyangwa se aho kigeze gikurikiranwa, ngo bugamije ko mu cyiciro kizakurikiraho mu gihe kiri imbere umuturage azabasha kuba yabona ubutumwa bugufi kuri terefoni igendanwa yaba yaratanze ngo kuko arizo zibasha kuboneka zegereye abaturage kurusha interineti hagamijwe kubaruhura ingendo bakoraga, ibi byose bikaba bigamije gushyigikira imiyoborere myiza.

featured Kinyarwanda News , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers