Related Posts

Gitovu: Barishimira ko noneho bagejejweho “rezo” ya telefone

9 January, at 12 : 56 PM Print

Ubu abakozi b’umurenge wa gitovu barakoresha internet

Abaturage bo mu murenge wa Gitovu, mu karere ka Burera, batangaza ko bishimiye kuba mu murenge wabo noneho harageze “rezo” ya telefone kuko ngo basigaye bahanahana amakuru na bagenzi babo bitabagoye.

Umurenge wa Gitovu uherereye ahantu h’icyaro. Ugizwe n’imisozi miremire kuburyo usanga abaturage benshi batuye mu bikombe.

Ibyo byatumaga abaturage benshi bo muri uwo murenge batagerwaho na “rezo” ya telefone kuko nta minara y’itumanaho rya telefone yabaga hafi y’uwo murenge kandi bafite umuriro w’amashanyarazi.

Ibyo byatumaga kandi iyo abo baturage bashakaga kuvugana n’abagenzi babo bari hirya no hino bibagora bikaba ngombwa ko bajya ahitaruye kugira ngo babone iyo “rezo” ya telefone.

Gusa ariko mu kwezi kwa Kamena 2013 ngo abo baturage batangiye kubona “rezo” ya telefone imeze neza ngo uburyo aho buri muturage atuye abasha guhamagara mugenzi we nta kibazo “rezo” idacikagurika.

Iyo “rezo” ngo bayikesha umunara w’itumanaho rya telefone wubatse mu murenge wabo.

Nyirakamana Trifonie, umwe mu baturage bo mu murenge wa Gitovu ukora umurimo w’ubucuruzi, avuga ko asigaye akora ubucuruzi bwe neza kubera “rezo” ya telefone imeze neza.

Agira ati “Ubu nshobora kuba wenda hari umuntu dufitanye gahunda nk’i Kirambo (santere yo muri Burera), hari ibyo ndajya kurangura yo kugira ngo menye ko bihari nkabanza kumuhamagara akambwira ko ibintu bihari byaba bidahari ubwo sinjyeyo.”

Akomeza avuga ko mbere mu murenge wabo hataraza “rezo” ya telefone byamugoraga mu bucuruzi bwe ngo kuko yapfaga kujya kurangura atavuganye n’uwo agiye kuranguraho maze ngo yagerayo agasanga ibyo ashaka bidahari bikaba ngombwa ko yongera gusubirayo ntabyo ajyanye maze igihe cye kikamupfira ubusa.

Akomeza avuga ko kandi “rezo” ya telefone ituma ahanahana amakuru na bagenzi be mu buryo bworoshye mu gihe mbere batayifiye byamusabaga kujya ku musozi muremure.

Habumuremyi Evariste, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gitovu, avuga ko umunara w’itumanaho rya telefone wubatse muri uwo murenge ari uwa sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.

Ngo kuva aho utangiriye gukora abaturage bo muri uwo murenge ndetse n’abakozi b’uwo murenge muri rusange byatumye batunganya akazi kabo neza ka buri munsi ngo kuburyo babasha no gukoresha itumanaho rya interineti.

Akomeza avuga ko mbere batarabona “rezo” ya telefone yakoreshaga interineti arinze kujya ku musozi hejuru nabyo ntibigende neza kuko mudasobwa yabaga afite yahitaga ishiramo umuriro akazi yakoraga katarangiye.

featured Kinyarwanda Network

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers