Related Posts

KARONGI: Abagura umuriro wa EWSA kuri Paypoint za Selcomwireless bamaze iminsi ibili barawubuze

9 January, at 12 : 40 PM Print

Abagura umuriro wa EWSA kuri Paypoint za Selcomwireless bamaze iminsi ibili barawubuze

Abakiriya bategereje bumiwe, abucuruza umuriro byabashobeye utumashini baraduhunga

Itumanaho rya Selcomwireless ryifashishwa mu kugura umuriro wa EWSA no kwishyura inyemezabuguzi z’amazi rimaze iminsi ibili ridakora mu karere ka Karongi, none abantu batari bake baheze mu gihirahiro.

Umwe mu bacuruza umuriro wa EWSA muri Alimentasiyo yitwa Alpha Super Market mu mujyi wa Karongi, yavuze ko kuba utumashini twa Selcomwireless tumaze iminsi ibiri tudatanga umuriro byabiciye akazi cyane, dore ko ku munsi bwira bakiriye abantu barenga 50 baza kugura umuriro.

Ikibazo cyatangiye kugaragara tariki 06 Mutarama 2014, kandi kugeza ku mugoroba wo kuwa 07 ni ko byari bikimeze.

Abagura umuriro nabo ngo byabatesheje umutwe kuko babuze epfo na ruguru, bibaza niba bakomeza gutegereza cyangwa gusubira mu mazu yabo atabona.

Umucuruzi w’umuriro twabashije kuganira yavuze ko yagiye kubaza ababishinzwe bamubwira ko hari icyuma gikorana n’iryo tumanaho ngo cyapfuye kuva ejo.

Kugeza ubu abashobora kugura umuriro ni abakoresha tigo cash na MTN Mobilemoney igihe nta bibazo bya network bihari. Naho abiyambaza Paypoint za Selcomwireless babaye bakuyeyo amaso, dore ko zari zimaze gusakara mu bice byose by’u Rwanda kandi zigatanga serivisi yihuse.

featured Kinyarwanda Network

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers