Related Posts

Nyabihu: Habaye impinduka ikomeye mu ikoranabuhanga umwaka ushize wa 2013

7 January, at 11 : 01 AM Print

Habaye impinduka ikomeye

Video conference kimwe mu byagezweho umwaka ushize mu ikoranabuhanga cyafashije abakozi gukurikirana inama za kure badasiragiye mu nzira

Umwaka wa 2013, usize impinduka ikomeye mu ikoranabuhanga mu karere ka Nyabihu. Uretse kuba abakozi babasha gukora imirimo yabo neza mu uburyo bw’itumanaho bashyizeho bubahuza kugeza nku rwego rw’akagari “user group”,hari n’uburyo bw’ikoranabuhanga bubafasha gukurikirana inama yabereye kure biyicariye ku karere iwabo “Video conference”.

Uretse ibi byagezweho, n’uburyo bwo gukoresha connection yihuta “wireless” ndetse n’uburyo bw’ishyinguranyandiko bukoresheje ikoranabuhanga E-Filing nabyo biri mu byagezweho.

Kugeza ubu,mu mirenge yose  no mu tugari hafi ya twose mu karere ka Nyabihu hakaba hari za mudasobwa zibafasha gukora akazi kabo ka buri munsi neza.

Ku ruhande rw’abaturage,hakaba harakozwe ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kubamenyereza no kubigisha ndetse kubahugurira gukoresha ikoranabuhanga nk’uko Ndikubwimana Pascal ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze abivuga.

Kugeza ubu hakaba hari ahabugenewe hashyizweho abaturage bazajya bigira iby’ikoranabuhanga,bakahakorera ubushakashatsi n’ibindi bisaba mudasobwa. Hakaba hari Service Access point “SAP” mu murenge wa Bigogwe na Jomba ndetse na BDC mu murenge wa Mukamira.

Izi SAP zikaba zigira akamaro kanini cyane mu kumenyereza abaturage gukoresha ikoranabuhanga ndetse no gutinyuka mudasobwa. Si ibyo gusa kuko ku bufatanye n’ibigo by’itumanaho n’amabanki abaturage bagiye bahabwa ubusobanuro ku buryo bakoresha telephone zabo bashaka serivise zitangwa na sosiyete z’itumanaho cyangwa iz’ibigo by’imari.

 Habaye impinduka ikomeye1

Abaturage basobanuriwe uburyo bwo gukoresha telephone zabo mu kugera kuri serivise za banki n’iz’ibigo by’itumanaho

Aha twavuganka serivise za mobile banking,mobile money n’izindi. Abaturage bamwe na bamwe bakaba bashobora kuba bakwigurira umuriro,gushyira ikarita muri telephone, bakwigurira ikarita ya telefone,bareba ibikorerwa kuri konti zabo za banki uko bimeze bakoresheje telephone zabo badasiragiye mu nzira nk’uko Ndikubwimana Pascal ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze yabidutangarije.

Mu karere ka Nyabihu,hakaba haranashyizwe televisiyo ahashobora guhurira abantu  benshi hatandukanye,kugira ngo abatazifite mu ngo zabo bajye babasha gukurikirana amakuru n’ibindi bibakorerwa mu gihugu bazifashishije.

Ibi  bikaba ari bike by’ingenzi byagezweho mu karere ka Nyabihu mu ikoranabuhanga, gusa nk’uko Pascal abivuga ngo inzira iracyari ndende kandi  uko bwije n’uko bukeye ikoranabuhanga rikaba rijyenda ritera imbere ku isi.

Iyi akaba  ari nayo mpamvu no mu karere ka Nyabihu bihatira gukora ibishoboka byose ngo bagendane n’igihe ku birebana n’ikoranabuhanga kuko ari kimwe mu bifasha kugera ku iterambere .

Abaturage bakaba bashishikarizwa kwitabira ahantu hashyizweho habugenewe kugira ngo bagumye bimenyereze iri koranabunga bityo bage barikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi bibafashe mu iterambere ryabo.

featured Kinyarwanda News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers