Related Posts

Abakora mu bigo bya leta bari guhugurwa ku ikoranabuhanga ryo guhererekanya amakuru

5 February, at 10 : 37 AM Print

Abakora mu bigo bya leta bari

Bamwe mu bafite mu nshingano zabo uguhererekanya amakuru, abashinzwe ikoranabuhanga n’abashakashatsi muri za minisiteri ndetse n’ibigo bya leta bitandukanye bahuriye mu mahugurwa y’iminsi icyenda, kugirango bakurikirane amahugurwa kuri porogaramu ifasha mu guhererekanya amakuru hagati y’ibigo bitandukanye, bigatuma abayakenera bayashyikirizwa byoroshye.

Iyi porogaramu bari guhugurwa ni iyitwa Spatial Data Infrastructure in Rwanda, cyakora ngo bisaba igihe kugirango ishinge imizi mu gihugu, cyane ko no mu bihugu byateye imbere byabafashe imyaka iri hagati y’itanu ndetse n’icumi, nk’uko bisobanurwa na Kayonga Leonard ushinzwe imicungire n’igenamigambi ry’ubutaka mu kigo cy’igihugu cy’umutungo kamere.

Ati: “Kubaka iyi sisiteme bitwara igihe. Nko mu bihugu byateye imbere, babashije kubigeraho bibatwara hagati y’imyaka itanu ndetse n’icumi, kuko habanza kubaka ubushobozi bw’abantu”.

Avuga kandi ko uretse kumenyera imikorere yayo, ngo muri aya mahugurwa bazabasha kubaka inzego zizafasha ibigo bireba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, nk’uko Kayonga akomeza abisobanura.

Ati: “ Kugeza ubu, abantu ntabwo baragira ubwo bumenyi. Niyo mpamvu dushaka ko abantu bigishwa. Ikindi kizacyemurwa n’iri koranabuhanga, ni uburyo bwo kumenya amakuru ya nyayo, kuko hari amakuru y’ingenzi yajyaga abura, gusa uko abantu bazagenda babimenya, bizafasha”.

Impuguke zikomoka mu kigo S lee cyo muri leta zunze ubumwe z’Amerika kimenyerewe mu ikoranabuhanga rirebana n’ubumenyi bw’isi, nizo zizahugura aba bantu mu gihe kingana n’iminsi icyenda.

 

featured Kinyarwanda News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers