Related Posts

Ngororero: Bamudugudu bahawe terefoni zizabafasha mu kazi kabo

20 February, at 09 : 04 AM Print

Nyuma y’uko abakozi b’akarere kugera ku rwego rw’akagari bahawe za terefoni ziborohereza kuvugana hagati mu karere nta kiguzi batanze, ubu ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abagezweho ari abakuru b’imidugudu.

Ubuyobozi bw’akarere na polisi bavuga ko izi terefoni zizafasha cyane mu kwihutisha amakuru mu nzego zitandukanye ariko cyane cyane kubirebana n’umutekano mu midugudu yabo.

 Bamudugudu bahawe terefoni zizabafasha mu kazi kabo

Mayor Ruboneza avuga ko hari amakuru yatindaga kugera kunzego aturutse mu midugudu kubera kutabona terefoni ubu iki kibazo kikaba kizakemuka. Ibi ngo byatekerejwe ho nyuma yo kubona ko terefoni nkizo zatanzwe mubakozi b’akarere zazamuye imikorere n’imikoranire.

Nubwo akarere ka Ngororero gafite imidugudu 419, umuyobozi w’akarere we avuga ko atariko bose bazazihabwa kuko abagaragaza kutitwara neza mu mikorere yabo batazazihabwa, ariko ntiyavuze umubare wabo.

Community featured Kinyarwanda

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers