Related Posts

Ruhango: Telefone rusange zacyemuye byinshi hagati y’abanyeshuri n’ubuyobozi

28 February, at 11 : 12 AM Print

Telefone rusange zacyemuye byinshi hagati y’abanyeshuri n’ubuyobozi

Izi terefone ngo zakemuye ibibazo byinshi hagati y’abanyeshuri n’abarezi

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye, barishimira cyane telefone rusange bahawe n’ikigo cy’itumanaho MTN, kuko ngo zabafashije mu gukemura ibibazo byari hagati yabo n’abanyeshuri.

Kagabo Mansuet umuyobozi wa Ecole secondaire de Kigoma “ESKI”, avuga ko izi telefone zafashije abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi.

Ati “byaradufashije twese, kuko wasangaga umunyeshuri iyo yahuraga n’ikibazo cy’ibikoresho, amafaranga n’ibindi, byamusabaga gutaha. Ariko ubu iyo ahuye n’ikibazo ajya kuri iriya telefone agahamagara iwabo bakamwoherereza icyo acyeneye atiriwe ata amasomo ye.”

Ikindi ngo wasangaga abanyeshuri bahora batira abayobozi cyangwa baka uruhushya rwo kujya kuri telefone hanze y’ikigo kugirango babone uko bahamagara iwabo.

Abanyeshuri nabo bavuga ko bishimira cyane izi telefone, kuko ngo zagabanyije amakimbirane hagati yabo n’abayobozi, kuko ngo nta munyeshuri ugitunga telefone, bakanishimira cyane ko amafaranga akoreshwa kuri iyi telefone aba ari make cyane ugereranyije n’atangwa ku zindi telefone.

Izi telefone usanga zimanitse ahantu, umunyeshuri ushaka kuyikoresha agura umurongo “sim card” y’amafaranga 100, mu gihe cy’ akaruhuko agahamagara abo ashaka. Iyo ahamagara haba hagenda amafaranga 10 gusa mu gihe iyo hakoreshejwe izindi terefone hagenda amafaranga 30 ku munota.

Rwakabogo Robert ushinzwe imenyekanisha bikorwa bya MTN, avuga ko iyi gahunda yatangiranye n’umwaka Wa 2013, intego yayo ngo byari ugushyira mu bikorwa icyifuzo cya minisiteri y’uburezi cyo guca amatelefone agendanwa mu banyeshuri.

Gusa avuga ko izi telefone rusange zitazashyirwa mu bigo by’amashuri gusa, ahubwo ngo izanashyirwa ahandi hantu hahurira abantu benshi nko ku bitaro, mu masoko, gare n’ahandi.

Community featured Kinyarwanda , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers