Related Posts

ICT si impano ahubwo ni uburenganzira bw’abanyarwanda – (P/S Mbabazi Rose Mary)

1 March, at 19 : 55 PM Print

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Madamu Mbabazi Rose Mary arashishikariza abanyarwanda kumenya no gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo, ndetse akanabibutsa ko bafite uburenganzira bwo kurigeraho nk’abenegihugu.

Ibi uyu muyobozi akaba yarabitangaje ku wa 27 Gashyantare 2914, aho yari yitabiriye igikorwa cy’ubukangurambaga ku isakazabumenyi kw’ikoranabuhanga ku nshuro ya cumi, cyabereye mu karere ka Nyaruguru.

 ICT si impano ahubwo ni uburenganzira

Abaturage baritabira ari benshi

Iki gikorwa kizamara iminsi ibiri kigasozwa kuwa 28 Gashyantare 2014, cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu birebana n’ikoranabuhanga bagera kuri 20 bakorera mu Rwanda, harimo n’ibigo bishamikiye kuri Leta nka RBA, REB n’ibindi.

Ubwo P/S Mbabazi yasuraga abaturage batandukanye biishwaga mudasobwa hifashishijwe imodoka zabugenewe z’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteranmbere RDB, akaba yarabwiye abahuguwe ko batagomba gufata ibibakorerwa nk’impano ko ahubwo ari uburenganzira bwabo bwo kugera ku ikoranabuhanga, n’inshingano za Leta kubibafasha mo kuko ishinzwe gufasha abaturage kugera ku iterambere.

 ICT si impano ahubwo ni uburenganzira1

P/S Mbabazi avuga ko ikoranabuhanga ari uburenganzira atari impano

Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku ikoranabuhanga ku nshuro ya 10, haribandwa cyane ku rubyiruko rw’abakobwa aho basabwa kuba intangarugero mu gukoresha ICT kugira ngo ubwinshi bwabo burusheho kuzamura igihugu.

Iki gikorwa cyo kwibanda ku bana b’abakobwa kikaba cyarahawe izina “Smart Girl” aho buri mukobwa wese asabwa kwitabira ikoranabuhanga akoresheje ijambo “Vuba” kugira ngo agere ku bikorwa by’iterambere vuba kandi bikagera kuri buri mukobwa wese “Girl In ICT”.

 ICT si impano ahubwo ni uburenganzira2

Haribandwa ku bakobwa

Abaturarwanda kandi barasabwa kumva neza ICT icyo ari cyo, aho kuyumvira mu gukoresha mudasobwa gusa kuko ubu, mu Rwanda mu nzego zose hakoreshwa ikoranabuhanga, nko mu buhinzi, ubworozi, ubuvuzi, uburezi, itumanaho, amabanki, serivisi za leta n’izabigenga n’ibindi.

 ICT si impano ahubwo ni uburenganzira3

Abakobwa barahabwa amahugurwa yihariye

Kimwe mu byatunguye abitabiriye iki gikorwa ni ubwitabire bw’abantu benshi harimo n’abasaza hamwe n’abakecuru ubundi batazi gusoma no kwandika ariko bakaba bahugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga nka terefoni na mudasobwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko avuga ko iki gikorwa kibereye mu karere ayobora kizafasha mu kumvikanisha ko ikoranabuhanga atari umwihariko w’abize n’abifite kuko usanga hari abagifite iyo myumvire.

 ICT si impano ahubwo ni uburenganzira4

Amatsinda y’urubyiruko nayo yitawe ho

Ku birebana n’imbogamizi zigaragara muri ako karere ku birebana n’ikoranabuhanga, hari mo ibikoresho n’ibikorwa remezo bitaragera hose nk’iminara n’umuyoboro wa internet, aha abafatanyabikorwa bakwirakwiza iminara abakaba barizeje akarere ko bagiye kubyihutisha mu karere ka Nyaruguru.

 ICT si impano ahubwo ni uburenganzira5

Harifashishwa ICT Mobile za RDB

Uretse kuganira n’abaturage b’akarere ka Nyaruguru muri rusange, muri iki gikorwa haranasurwa abamurika ibyo bakora mu ikoranabuhanga, hahugurwa abana b’abakobwa ku ikoranabuhanga by’umwihariko ndetse n’amatsinda y’urubyiruko.

Community featured Kinyarwanda

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers