Related Posts

Nyaruguru: Hatangijwe icyiciro cya 10 cy’ubukangurambaga kw’ikoranabuhanga

1 March, at 19 : 07 PM Print

Abagore n’abakobwa barasabwa kwitabira kubwinshi

Abagore n’abakobwa barasabwa kwitabira kubwinshi

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2014, mu karere ka Nyaruguru harabera igikorwa cyo gutangiza icyiciro cya cumi cyo gukangurira no kwigisha abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga y’u Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye mu birebana n’ikoranabuhanga bakaba barateguye iki gikorwa aho bashishikariza abatuye icyaro cyane cyane abagore n’abakobwa kutitinya bagakoresha ICT mu mibereho yabo.

Ku kibuga cy’umupira kiri ku karere ka Nyaruguru, abato n’abakuru bategereje ari benshi

Ku kibuga cy’umupira kiri ku karere ka Nyaruguru, abato n’abakuru bategereje ari benshi

Bigaragara ko abatitabira kwifashisha ikoranabuhanga mu mibereho yabo usanga basigara inyuma mu bumenyi no mu majyambere, akarere ka Nyaruguru kakaba ari kamwe mutugaragara mo umubare muto w’abakoresha ikoranabuhanga.

Ibi bikaba ahanini biterwa n’ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, ibikoresho bikiri bikeya, ubumenyi bukiri hasi n’ibindi.

Muri iki gikorwa, bitteganyijwe ko umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Madamu Mbabazi Rose Mary, aganiriza abaturage uburyo ubwo aribwo bwose bashobora kugera kwikoranabuhanga ngo badasigara inyuma.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara iminsi 2. Uko iki gikorwa kiri bugende mu itangizwa ryacyo turabibageza ho mu nkuru zacu zitaha.

Community featured Kinyarwanda

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers