Related Posts

Ruhango: Kudakoresha ikoranabuhanga ngo bidindiza iterambere ry’Abakuru b’Imidugudu

5 March, at 09 : 02 AM Print

Abakuru b’imidugudu 10 gusa nibo bazi gukoresha mudasobwa, abandi bemerewe amahugurwa

Abakuru b’imidugudu 10 gusa nibo bazi gukoresha mudasobwa, abandi bemerewe amahugurwa

Abayobozi b’imidugudu mu karere ka Ruhango, baravuga ko kuba badokoresha ikoranabuhanga bidindiza imikorere yabo, bakaba basaba ko bakwiye kuba bagenerwa amahugurwa abafasha mu kurimenya kugirango nabo bazamukane n’abandi mu iterambere.

Akarere ka Ruhango gafite abayobozi b’imidugudu 533, abagera ku icumi gusa nibo bemera ko bazi gukoresha mudasobwa, 2 akaba aribo bavuga ko bazi gukoresha internet, abatazi gukoresha ikoranabuhanga ngo ni imbogamizi mu kazi kabo.

Bahamya ko baramutse bamenye gukoresha ikoranabuhanga, byakwihutisha akazi kabo bakazamukana n’abandi mu iterambere. Ngo nubwo abesnhi muribo batize bihamabaye basaba ko bagenerwa amahugurwa.

Ndamumugabe Pierre Canisius n’umuyobozi w’umudugudu wa Murambi mu kagari ka Mutara umurenge wa Mwendo, avuga ko kuba batazigira ikoranabuhanga bakaba bati no kurikoresha ngo bituma badashyikirana neza byihuse n’abayobozi bo hejuru ndetse n’abaturage.

Akavuga ko nibura hari hakwiye kujya hatekerezwa ku mahugurwa yajya ahabwa abantu nka batatu baturutse ku rwego rw’umudugudu bagahugurwa ku ikoranabuhanga.

Iki kibazo ubuyobozi bw’akarere bukibonamo imbogamizi ikomeye cyane mu idindira ry’iterambere, Mbabazi Francois Xavier n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko nabo kuba abakuru b’imidugudu batazi gukoresha ikorana buhanga ari ikibazo gikomeye gusa kigomba gukemurwa vuba.

Uyu muyobozi amara impungenge aba bakuru bimidugudu ko barimo guteganyirizwa amahugurwa, ngo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hazahugurwa bamwe, abandi bazahugurwe mu yindi ndengo y’umwaka utaha.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kandi bunateganya gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino, kugirango abazaba bamenye gukoresha mudasabwa batazahura n’imbogamizi z’umuriro.

featured Kinyarwanda Mobile , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers