Related Posts

Rutsiro : Abakuru b’imidugudu 483 bahawe telefoni zizaborohereza mu kazi kabo

4 March, at 09 : 06 AM Print

m_Abakuru b’imidugudu 483 bahawe telefoni zizaborohereza mu kazi kabo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwashyikirije telefoni abakuru b’imidugudu yose uko ari 483 igize ako karere kugira ngo zibafashe gutangira amakuru ku gihe kandi bitabahenze kuko bazajya bazikoresha ku buntu.

Umwe muri abo bakuru b’imidugudu witwa Sebitoki Jean Damascene uyobora umudugudu wa Runaba, akagari ka Haniro mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro yavuze ko izo telefoni zizabafasha kubungabunga umutekano no guhererekanya amakuru hirya no hino mu midugudu yabo.

Yagize ati “nko mu murenge wa Mushubati hashoboraga kuba haboneka ikibazo, ariko ntitube twavugana kubera kudahana amakuru nko mu buryo bw’itumanaho, ubwo rero kuba twabonye ayo matelefoni, biratworoheye kuba tuzajya duhuza amakuru kandi tugahana n’ibitekerezo.”

Sebitoki avuga ko umuntu yashoboraga gukora urugomo mu murenge wa Manihira, akajya kwihisha nko mu wundi murenge, ariko icyo gihe ngo hazabaho guhanahana amakuru mu buryo bworoshye, noneho wa muntu atabwe muri yombi, ashyikirizwe inzego zishinzwe umutekano.

Mugenzi we witwa Mbonigaba Anastase uyobora umudugudu wa Kimpongo, akagari ka Muyira, umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro we avuga ko icyo izo telefoni zizabamarira ari ukubafasha kwihutisha amakuru no kuyatangira igihe kugira ngo gahunda zose zigendanye n’umutekano zigende neza.

Kimwe mu byatumye abakuru b’imidugudu bishimira izo telefoni ngo ni uko bazajya bahamagarana hagati yabo ku buntu ndetse bakabasha no guhamagara abandi bayobozi babakuriye ku buntu, bityo guhanahana amakuru n’ibitekerezo bigakorwa mu buryo bwihuse.

Bamwe muri abo bakuru b’imidugudu bavuga ko kuba batuye ahataragera umuriro w’amashanyarazi bitazabangamira ikoreshwa ry’izo telefoni kuko bazakomeza kujya kuwushyirishamo ku bafite moteri cyangwa ku bakoresha imirasire y’izuba bakunze kuboneka hirya no hino ku masanteri y’ubucuruzi, aho ushaka umuriro wa telefoni bimusaba gutanga amafaranga ijana cyangwa magana abiri ku nshuro imwe.

Izi telefoni zemerera abazifite guhamagarana hagati yabo ku buntu zigeze ku rwego rw’imidugudu nyuma y’uko zabanje guhabwa abayobozi b’utugari, imirenge ndetse n’abakozi bo ku rwego rw’akarere ka Rutsiro, ibi bikaba byaragiye bigira akamaro mu koroshya akazi ndetse no kwihutisha itumanaho.

Equipment featured , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers