Related Posts

Ngoma: Abanyeshuri ba INATEK basabwe umusanzu wabo mu kugaragaza ukuri mubibera mugihugu binyuze mu ikoranabuhanga

30 April, at 10 : 02 AM Print

Abanyeshuri ba INATEK basabwe umusanzu wabo mu kugaragaza ukuri mubibera mugihugu binyuze mu ikoranabuhanga

Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ uburezi rya kibungo (INATEK) barasabwa gutanga umusanzu wabo bifashisha ikoranabuhanga (imbuga nkoranyambaga) mu kugaragaza ukuri mu bibera mu Rwanda kugirango babeshyuze abaruharabika.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza, yabisabye abanyeshuri bo muri INATEK kuri uyu wa 25/04/2014  ubwo hatangizwaga itorero ry’igihugu muri iri shuri  abasaba kugira umuco wo gukunda igihugu.

Ambasaderi ,Fatuma Ndangiza, wari uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RG B) yavuze ko hari abenshi mu baharabika igihugu bakoresheje imbuga nkoranyambaga (social media) bakavuga ibinyoma ku Rwanda barwangisha amahanga bityo ngo abanyarwanda bakunda igihugu nabo bafite inshingano zo kugaragaza isura nyayo y’igihugu mu ruhando rw’amahanga.

Yagize ati” Hari abanzi b’igihugu birirwa baharabika u Rwanda barusebya mu ruhando mpuzamahanga. Ni inshingano y’umunyarwanda ukunda igihugu kugaragaza ukuri kubibera mu Rwanda kugirango ayo makuru Atari yo ayabeshyuze kuko agira ingaruka mbi ku isura y’igihugu.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri iri shuri bavuze ko byose bizashoboka kuko nyuma yo gutangiza itorero bagiye guhindura imyumvire nabo bakamenya ko bafite uruhare runini mu gukorera igihugu cyabo.

Umunyeshuri witwa Ndayisenga Elimereki, yashimangiye ko itorero ry’igihugu rigiye guhindura byinshi mu myumvire aba banyeshuri bari bafite ndetse no kumenya inshingano zabo nk’abanyarwanda bakunda igihugu.

Yagize ati ” Biroroshye cyane kuba twakoresha social media  mu kubaka igihugu kuko nitumara gucengerwa n’umuco w’ubutore no gukunda igihugu,icyo kizoroha kuko nubundi basanzwe bakoresha za Facebook, n’izindi social media basebanya.”

Umuyobozi w’iri shuri rya INATEK padiri Dr Dominic Karekezi yavuze ko itorero ry’igihugu ryatangijwe muri iri shuri muri gahunda leta y’ubumwe yatangije yo kubaka abanyarwanda nyabo bakunda igihugu cyabo kandi banagikorera baharanira kwitandukanya n’ikibi ahubwo bagahanira ubunyangamugayo byose babikesha itorero.

Uretse kuba abanyeshuri barasabwe gukunda igihugu ngo kukitangira nkuko umuco w’ubutore ubibasaba, banasabwe kwitandukanya n’abikorwa byo gukorana n’abanzi b’igihugu nkuko hari abo byagaragayeho mu rubyiruko.

featured Network , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers