Related Posts

Ngororero: Ubucuruzi bwa telefone mobile zishaje ngo bwaba butera ubujura

29 April, at 10 : 25 AM Print

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ngororero no mu mirenge ya Muhororo na Hindiro bihana imbibi bemeza ko ubucuruzi bwa za telefoni zigendanwa (telephone mobile) ngo byaba bitera ubujura cyane cyane bukorwa n’urubyiruko cyangwa abana mu miryango maze bakajya kuzigurisha mu isoko.

Iyo ugeze mu mujyi wa Ngororero ku minsi isoko rirema ho, hari aho usanga umubare munini w’urubyiruko rwiganjemo abasore baba babarirwa hagati ya 70 n’100 bamwe bacuruza teefoni zakoze cyangwa zishaje naho abandi baje kuzigura.

Ubwo twageraga muri iryo soko kuwa 25 Mata 2014, twahasanze umusore  witwa Muhawenimana Jean d’Amour wo mu murenge wa hindiro wari waje gushakisha telefoni ye yibwe aho yavugaga ko yiteguye kuyifatira mu isoko kuko abaziba ariho baza kuzigurishiriza.

Uyu musore avuga ko iyo ngeso yo kwiba za terefoni bakazigurisha mu masoko imaze kuba akarande, kandi ngo iyo bamaze kuzigurisha (terefoni zibwe) ntibiba byoroshye kuzifata kuko hari n’abazigura bagamije kujya bazumviraho umuziki no kureba amafirimi gusa batazihamagaza nkuko bikunze kugaragara.

Ngororero: Ubucuruzi bwa telefone mobile zishaje ngo bwaba butera ubujura

Abagura n’abagurisha terefoni usanga ari itsinda rinini

Igiteye inkeke ni uko ngo hari na bamwe mu bana baba mu miryango bacunga abo babana bahuze bakiba terefoni bakayishyira abazigurisha nabo bakazijyana mu masoko. Iyi ngeso yo kwiba mu rugo yari imaze igihe ivugwa ku bana biba ibikoresho bikoze mu byuma aho bajya kubigurisha kubagura ibyitwa “injyamani”.

Ngororero: Ubucuruzi bwa telefone mobile zishaje ngo bwaba butera ubujura

Hari abasaba ko ubu bucuruzi bwagenzurwa

Nubwo batifuje ko amazina yabo yandikwa, bamwe mu basore twasanze bagurisha telefoni mu isoko rya Ngororero bemeza ko hari abazizana bazibye ariko hakaba n’abandi bazigura kugira ngo baze kuzigurisha bazunguke mo icyo bita “business”.

Hari abasaba ubuyobozi ko ubu bucuruzi bwagenzurwa bugakorwa hakurikije amategeko. Mu karere ka Ngororero urubyiruko usanga rufite inyota yo gutunga telefoni zigendanwa kuko zari zaratinze kuhaboneka ku bwinshi bitewe n’umuriro w’amashanyarazi wari utarakwirakwira henshi mu tugari.

featured News , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers