Related Posts

Nyamagabe: Hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe amakuru ku rwego rw’umudugudu n’urw’umurenge.

25 April, at 13 : 29 PM Print

 Nyamagabe Hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe amakuru ku rwego rw’umudugudu n’urw’umurenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe amakuru ku rwego rw’umudugudu n’urw’umurenge hagamijwe kubonera amakuru ku gihe. Ibi byatangajwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/04/2014, inama yanatumiwemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose.

Itsinda rishinzwe amakuru ku rwego rw’umudugudu rizajya ritanga amakuru ku rwego rw’akarere buri munsi rimenyeshe umukuru w’umudugudu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari n’uw’umurenge, naho iryo ku murenge riyageze ku rwego rw’akarere rimenyeshe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.

Aya matsinda ngo azaba afite inshingano zo gukusanya amakuru no kuyageza ku nzego zinyuranye zirebwa nayo ndetse akanagira uruhare mu gukumira igishobora kuba cyahungabanya umutekano, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert abitangaza.

Ati “Iryo tsinda rizaba rishinzwe gukusanya amakuru, kuyasangira nabo bireba ariko noneho ya makuru bakusanya banayakorera isesengura. Hari nk’amakuru babonye ashobora kuba yahungabanya umutekano barayatanga ariko noneho habaho no gukumira igishobora kuba cyahungabanya umutekano”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe avuga ko hari gahunda zisanzwe zo guhererekanya amakuru ariko hakaba aho usanga bitanoze ngo amakuru abashe gukusanywa kandi atangirwe ku gihe niba hari icyahungabanya umutekano hirya no hino, hakaba hagiye gushyirwaho abantu babishinzwe umunsi ku wundi bakorana n’inzego zisanzwe, bikazoroshya guhererekanya amakuru ku gihe no gukumira icyahungabanya umutekano w’abaturage.

“Icyo bizafasha ni ugutangira amakuru ku gihe no gukumira icyo aricyo cyose cyabasha guhungabanya umutekano w’abaturage, n’icyahungabanyije umutekano habeho uburyo bwo kugira ngo gikurikiranwe mu buryo bwihuse ku bufatanye n’inzego zose,” Umuyobozi w’akarere.

Ku rwego rw’umudugudu iri tsinda rizaba ririmo inkeragutabara imwe, umwe mu bashinzwe gukumira ibyaha bitaraba (CPC), ushinzwe umutekano muri komite y’umudugudu ndetse n’ushinzwe amakuru no kujijura abaturage.

Ku rwego rw’umurenge hazajyamo inkeragutabara imwe cyangwa se umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gufasha akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ndetse n’ushinzwe ibikorwa bya komite zo gukumira ibyaha (CPC).

N’ubwo nta kibazo cy’umutekano muke akarere ka Nyamagabe gafite, umuyobozi wako avuga ko umutekano ariwo shingiro rya byose bityo buri wese akaba asabwa kugira uruhare mu kuwubungabunga, aho kubyibuka ari uko wahungabanye.

Community featured

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers