Related Posts

Rutsiro : Ikoranabuhanga ryafasha koroshya ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi

2 April, at 10 : 56 AM Print

Ikoranabuhanga ryafasha koroshya ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) gifatanyije n’amwe mu mabanki ndetse n’amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda barakangurira abaturage b’akarere ka Rutsiro gusobanukirwa no kwitabira ikoranabuhanga kuko hari byinshi ryakoroshya mu buzima bwabo, bityo bagatera imbere mu buryo bwihuse.

 Ikoranabuhanga ryafasha koroshya ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi2

Ubutumwa bugamije gushishikariza abaturage kwitabira ikoranabuhanga (ICT Awareness Campaign)  buratangwa hirya no hino mu gihugu budasize n’akarere ka Rutsiro. Imodoka nini y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yigisha abaturage ikoranabuhanga hifashishijwe mudasobwa 20 ziri muri iyo modoka yageze no mu karere ka Rutsiro tariki 30/03/2014.

 Ikoranabuhanga ryafasha koroshya ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi3

Urubyiruko ni bo benshi bagaragazaga ko banyotewe kandi bashishikajwe n’ikoranabuhanga kuko benshi bashakaga kujya muri iyo modoka kugira ngo bafashwe kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Hifashishijwe ibyiciro kugira ngo abantu babashe gusimburanwa kuri izo mudasobwa 20 ziri muri iyo bisi ya RDB.

Iyo gahunda y’umunsi umwe ntiyabashije kugera ku babyifuzaga bose, kuko n’ababashije kwiyungura ubumenyi bakoresheje mudasobwa zo muri iyo bisi bahabwaga igihe kingana n’isaha nyuma bagahaguruka kugira ngo n’abandi na bo bajyeho.

Umutekinisiye witwa Leonidas Twiringiyimana ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo cy’igihugu cy’iterambere ( RDB), by’umwihariko akaba yibanda ku mikorere y’ikoranabuhanga ryo muri iyo modoka ya bisi, yamaze impungenge abacikanwe, kuko ngo izo bisi zizakomeza kugera hirya no hino mu gihugu zibanda cyane cyane mu bice by’icyaro.

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye basanzwe bafite ubumenyi ku bijyanye na mudasobwa ni bo bitabiriye ku bwinshi kurusha abaturage basanzwe badafite icyo bazi ku byerekeranye n’imikorere ya mudasobwa.

Abenshi muri abo banyeshuri ngo basanzwe bafite amasaha abiri mu cyumweru bigamo mudasobwa, ariko ngo ntabwo baryiga neza kuko aho bafite icyumba cy’ikoranabuhanga usanga hari umubare munini wa mudasobwa zifite ibibazo bituma zidakora.

Iyo gahunda y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB yo gukangurira abaturage ba Rutsiro kumenya no gukoresha ikoranabuhanga yari irimo n’abahagarariye amwe mu mabanki n’amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda, kugira ngo na bo basobanurire abaturage uburyo bugezweho bwo kubona serivisi zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Community featured Kinyarwanda , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers