Related Posts

Gicumbi – Abayobozi b’imidugudu bagiye guhabwa amatelefone yo kubafasha gutangira amaturu ku gihe

15 May, at 08 : 02 AM Print

m_Gicumbi – Abayobozi b’imidugudu bagiye guhabwa amatelefone yo kubafasha gutangira amaturu ku gihe

Terefone izafasha abayobozi b’imidugudu gutanga amakuru

Nyuma y’uko abayobozi b’inzego z’imidugudu bagaragaje ko bagira ikibazo cyo gutelefona batanga amakuru ku nzego z’umutekano kubera kutagira amatelefone,  bemerewe ko bitarenze ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2014 bazaba bose bamaze kugezwaho amatelefone ndetse bagahabwa na numero za code bahuriyeho n’abayobozi bakajya bahamagara nta mafaranga baguriye muri ayo matelefone bazaba baguriwe.

Ibi babyemerewe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime aho yagaragaje ko abayobozi b’inzego z’imidugudu bakwiye gukurirwaho inzitizi zo kutagira terefone kugirango bajye batangira amakuru kugihe.

Avuga ko amatelefone azafasha abayobozi b’imidugudu gutangira amakuru ku gihe kugirango hatazagira ubaca murihumye bitwaje ko babuze uburyo bwo kubwira inzego za polisi amakuru yabereye mu midugudu.

Ati“ Bizafasha mu buryo bukomeye cyane kuko abayobozi b’imidugudu nibo bamenya abinjiye mu midugudu yabo ibyo rero bizabafasha kumenya abinjiye n’abasohotse.”

Guverineri Bosenibamwe kandi yavuze ko guha terefone abakuru b’imidugudu bizajya no kubagurira ubwisungane mu kwivuza aho buri muryango w’umuyobozi w’umudugudu uzahabwa ubwisungane mukwivuza.

Ati “ mu rwego rwo kubashimira imirimo bakora irimo n’ubwitange ntawabura kubafasha kugirango natwe badufashe kubungabunga ubusugire bw’igihugu cyacu nk’abanyarwanda.”

Bamwe mubayobozi b’imidugudu bemerewe izo telefone babyakiranye ibyishimo dore ko mbere bari bafite ikibazo cy’uko usanga benshi bamenya ikibazo ariko bakabura uburyo bwo kukimenyesha inzego z’umutekano kuko usanga benshi babaga bafite ikibazo cy’uko nta terefone bafite.

Kuba rero hazahuzwa imirongo ya telefone yabo bagakoresha code bityo ntibibasabe amafaranga yo kugura ikarita yo guhamagarisha ngo ni ikintu gikomeye kandi cyiza cyo kwishimirwa nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’umudugudu wa Gacurabwenge Sunday Emmanuel.

Kuba abayobozi bazahabwa amatelefone ngo ni igisubizo cyo gukaza umutekano no guhashya abantu binjiza za kanyanga muri aka karere.

Community featured Kinyarwanda , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers