Related Posts

Ngororero: Abacuruza service za MTN na TIGO bavuga ko baterwa igihombo no kwirukanwa ku muhanda

10 May, at 16 : 47 PM Print

 Abacuruza serivisi za MTN na TIGO bakorera ku muhanda rwagati mu mujyi wa Ngororero baravuga ko kwirukanwa ku muhanda no guhora bacungana n’ubuyobozi mu mikorere yabo bitangiye kubatera igihombo kuko batagicuruza nka mbere.

Hashize igihe kigera ku cyumweru kimwe ubuyobozi bw’akagari ka Rususa mu mujyi wa Ngororero hamwe n’ubw’umurenge wa Ngororero basaba abacuruza services z’itimanaho no koherezanya amafara za MTN na TIGO basabwa kuva aho bakoreraga bakajya gukorera mu mazu.

Aba bacuruzi bo bavuga ko badashobora kujya gukorera mu mazu kuko nta bakiriya babona, ndetse bakaba batanafite ubushobozi bwo gukodesha amazu kubera inyungu nkeya bakura mu bucuruzi bwabo.

Nubwo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko impamvu busaba aba bacuruzi kujya hamwe ari uguca akajagari no kubafasha gukorera hamwe mwiterambere, aba bacuruzi bo basanga hashobora kuba hari ababyihishe inyuma harimo abafite inzu zicuruza serivisi za MTN bashaka kwikubira isoko, nkuko twabitangarijwe n’umwe utashatse ko tumuvuga amazina, ariko  ubuyobozi bubitera utwatsi.

Ngororero: Abacuruza service za MTN na TIGO bavuga ko baterwa igihombo no kwirukanwa ku muhanda

Ngo amafaranga bakorera ni makeya ntibakodesha inzu

Imwe mu mpamvu aba bacuruzi bahitamo gukorera ku muhanda ni uko abantu bahanyura ari benshi bakabasha kubona abakiriya kandi ngo ntacyo byari bibatwaye. Gushyirwa mu mazu ngo byabakururira kwakwa indi misoro kandi batayibona kuko hari ucuruza ikarita 1 y’amafaranga ibihumbi 25 ku munsi akayunguka ho amafaranga 1000 gusa kandi ariyo agomba kumutunga.

Abacuruza ama amafaranga yo guhamagara azwi nka mituyu (me to you) hamwe no kohereza no kubitsa amafaranga kuburyo bwa MTN mobile money hamwe na Tigo Cash bagenda biyongera mu mujyi wa Ngororero, hafi ya bose ni urubyiruko kandi bavuga ko ari uburyo bwo kwishakira imirimo nkuko Leta ibibasaba.    

Business featured , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers