Related Posts

Ruhuha : Abagana inzu ya BDC bamaze umwaka nta interinete bafite kubera rwiyemezamirimo wayikuyemo

22 May, at 11 : 52 AM Print

Ruhuha : Abagana inzu ya BDC bamaze umwaka nta interinete bafite kubera rwiyemezamirimo wayikuyemo

Inzu ya BDC Ruhuha itagira interinete

Abaturage baturiye senteri ya Ruhuha mu karere ka Bugesera, batewe inkeke n’urugendo bakora bajya gushaka service za interinete i Nyamata, nyuma y’uko rwiyemezamirimo watsindiye gukorera mu kigo cyabahaga serivise za interinete BDC ayikuriyemo bakaba bamaze umwaka urenga bafite icyo kibazo.

Aba baturage bavuga ko bakora ibirometero birenga 40 ndetse binarenga bajya i Nyamata ndetse n’i Kigali bajya gushaka interinete nyuma y’uko telecentre  ari cyo kigo cyabafashaga kuri iyi service cyari cyarashyiriweho ku bufatanye  n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB,  rwiyemezamirimo watsindiye kuyikodesha  akuriyemo iyi service nk’uko bivugwa na Sekamana Alexis umuturage utuye aho .

Agira ati “nk’ubu nkatwe turi abanyeshuri bo muri kaminuza twiga muri week end, biratugora gukora ubushakashatsi ndetse no kwiyungura mu masomo yacu kuko nta interinete dufite”.

Uretse uwo, uwitwa Mugabo Leopord nawe avuga ko kubera gufunga interinete bituma batabasha kumenya amakuru y’ibikorerwa ahandi ndetse ngo ntibanamenya ibyo abandi bagezeho kuko bayifunze.

“ ibi biratubangamiye tukaba dusaba ubuyobozi kudufasha maze interinete ikongera igakora kuko byatumye dusubira inyuma”.

Ruhuha : Abagana inzu ya BDC bamaze umwaka nta interinete bafite kubera rwiyemezamirimo wayikuyemo

Imashini ziri mu nzu ya BDC

Kuri iki kibazo rwiyemezamirimo watsindiye gukorera muri iyo nzu Ruzibuka Rebecca, avuga ko kuba yarakuyemo internete byatewe n’uko inzu akoreramo ifite ikibazo cyo kuba iva iyo imvura iguye. Ariko kandi nta sobanura birambuye impamvu yayikuyemo.

Kuri ubu iyo nzu iganwa n’abashaka kwiga mudasobwa na programe zazo gusa ndetse no gukora serivise zijyanye no gukora imishinga.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana Rwagaju Louis, avuga ko akarere kataramenya impamvu rwiyemezamirimo yakuyemo service ya internete.

Yagize ati “ cyakora  bitarenze icyumweru kimwe,  akarere kagiye gukurikirana iki kibazo kamenye icyatumye akuramo service ya internete bityo niba ari ibibazo yagize tumufashe gushaka  ingamba zo kubicyemura”.

Ikigo BDC cyabafashaga kijya kujyaho bashyizeho umuyoboro muremure wa Fibre optique, kuri ubu utari gukoreshwa icyo wari waragenewe.  Iki kigo cyatangiye gukora mu mwaka wa 2010, gitanga service zitandukanye, zirimo n’iyo kugeza ho abaturage internet, baje kuyikuramo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.

Community featured , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers